Rutsiro: Inkongi y’umuriro yangije ishyamba n’imirima y’inanasi
Imirima y’inanasi y’abaturage babiri n’agace gato k’ishyamba biherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro byibasiwe n’inkongi y’umuriro tariki 09/08/2014 mu ma saa tanu z’amanywa, bikaba bikekwa ko uwo muriro waturutse ku makara yatwikirwaga hepfo gato y’iyo mirima y’inanasi.
Iyo nkongi y’umuriro yadutse mu kagari ka Murambi mu murenge wa Gihango, hamwe mu hahingwa inanasi cyane mu karere ka Rutsiro.
Bitewe n’uko abahatuye bahafite imirima myinshi y’inanasi, bakimara kubona umwotsi hejuru, abagera muri 200 bahise bahagoboka bawuzimya utaragira byinshi wangiza usibye inanasi zari zihinze ku buso bugera kuri hegitari imwe zahiye.

Inanasi zahiye ni iz’abaturage babiri, uwitwa Nyabyenda Boniface na Nyirabagwiza Clementine. Bavuga ko uwo muriro wabateje igihombo gikomeye kuko harimo izari zeze biteguraga gusarura. Ngo bazikuragamo n’amafaranga yo kubatungira imiryango, mituweli, ndetse n’ibindi bitandukanye bikenerwa mu muryango.
Umuturage witwa Nsengiyumva ni we waguze ibiti mu ishyamba riri hepfo gato y’inanasi zahiye abitwikamo amakara, ayo makara akaba ari na yo akekwaho kuba nyirabayazana w’iyo nkongi y’umuriro.

Twagirimana Mathias uyobora umudugudu wa Karugaju byabereyemo avuga ko uwo Nsengiyumva yatwitse amakara mu buryo butari buzwi n’ubuyobozi kuko ngo ashobora kuba yarumvikanye na nyiri ishyamba bakagura ibiti nyamara ubuyobozi butabizi, nta n’uburenganzira bwabahaye bwo kubitema no kubitwika, ibi bikaba bishobora kuba ari yo mpamvu hakimara gufatwa umuriro ngo wabaye mwinshi Nsengiyumva akananirwa kuwuzimya agahitamo gukizwa n’amaguru, nk’uko bamwe mu bari aho hafi babivuze.

Mu gihe Nsengiyumva agishakishwa ngo yisobanure kuri iyo nkongi y’umuriro akekwaho guteza, kimwe mu bisubizo bitekerezwaho n’ubuyobozi ni ugushakira imbuto y’inanasi abafite imirima yahiye, ndetse bakazanafashwa kuyitera binyuze mu muganda w’abaturage.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|