Rutsiro: Yarohamye mu kivu yoga aburirwa irengero
Ku cyumweru tariki ya 10/08/2014, umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 witwa Férdinand Dushimimana yarohamye mu kivu ubwo yogaga akaba ataraboneka kubera ko habuze ibikoresho byo kuvanamo umurambo we.
Uyu mwana w’umuhungu ni mwene Nzapfakumunsi Jean de Dieu na Mukashema Scholastique bakaba batuye mu mudugudu wa Murama, akagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa.
Uyu mwana ngo yajyanye na mushiki we bashyiriye umuntu ibitoki yagombaga kujyana i Gisenyi maze bageze ku kiyaga cya Kivu baratura bategereje uwo babiha nibwo yajyaga koga maze mushiki we abona ntagarutse kuko yari yageze kure aho atabasha kumubona n’amaso, ahita atabaza abaturage baje babura uko bamutabara kuko batamubonaga hejuru ntibabona n’uko bashaka umurambo we nta bikoresho bafite.
Bitegetsimana Evariste umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge wa Musasa yabwiye Kigali today ku murongo wa Telefoni igendanwa ko inkuru ari impamo ariko bakaba bakomeje gushaka uburyo babona umurambo we.
Yagize ati “nibyo koko ku cyumweru mu masayine uwo mwana yajyanye na mushiki we bajyanye ibitoki ngo bahure n’uwo babiha wagombaga kubijyana I Gisenyi bageze ku kivu umwana ajya koga aza kutagaruka tukaba turi gushakisha umurambo we”.
Gusa n’ubwo uyu munyamabanga nshingwabikorwa avuga ibi yanongeyeho ko ubu nta bikoresho bizeye byo kujya gushakisha umurambo kuko abo bitabaje bose baba abasirikare bakorera mu mazi ndetse n’akarere ka karongi bose babahakaniye ko bitari kuboneka.
Kubera ko baturiye ikivu, impanuka nk’izi ngo zikunze kuba abanyeshuri bari mu biruhuko akaba atunga agatoki ababyeyi bataba hafi y’abana babo, akaba yasabye ababyeyi kutareka abana babo bajya ku kivu bonyine ndetse hakaba hashyizweho abantu bazajya birukana abana bagaragaye bakinira ku nkombe z’ikivu.
Aimable Mbarushimana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|