Muhanga: Banki ya Kigali BK irizeza abakiriya bayo kunoza serivisi y’inguzanyo

Zimwe muri serivisi nshya iyi banki iha abakiriya harimo gukoresaha icyuma cya ATM kibikuza kikanabitsa amafaranga, Mobile banking, hanateganyijwe kongera ikoranabuhanga ryo kubasha kwishyura ibicuruzwa mu rwanda hakoreshejwe E-Commerce.

Iyi banki kandi ngo yiyo ya ùmbere yabashije kugura imodoka zitanga amafaranga hirya no hino aho abakiriya ba BK bari aho izi modoka zibasangisha amafaranga aho bari, bigakemura ikibazo cy’umutekano w’amafaranga mu mifuka y’abakiriya.

Umuyobozi w'intara y'amajyepfo, n'umuyobozi wa BK bosobanurirwa imiterere y'inyubako nshya ya BK i Muhanga.
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, n’umuyobozi wa BK bosobanurirwa imiterere y’inyubako nshya ya BK i Muhanga.

Ubwo hatahwagwa inyubako nshya ya BK mu karere ka Muhanga, iyi nzu yuzuye itwaye hejuru ya miliyali abyiri z’amafaranga y’u Rwanda, umuyobozi mukuru wa BK James Gatera, yavuze ko BK izakomeza gutanga serivisi nkenerwa by’umwihariko iz’inguzanyo dore ko usanga amabanki avuga ko amafaranga ahari ariko ugasanga bitoroshye kuyakuramo ngo abayakeneye babashe kuyashora mu mishinga.

Naho ku kibazo cyo kuba hari abavuga ko za banki zahagaritse muri iyi minsi itangwa ry’inguzanyo.

Aha ni ku muryango munini wa BK ishami rya Muhanga.
Aha ni ku muryango munini wa BK ishami rya Muhanga.

Yagize ati “Keretse niba ubivuga atari umukiriya wa banki ya kigali kuko amafaranga arahari, ahubwo abanyamuryango banogeje imishinga yabo bagaragaza uko bazishyura baze tubahe amafaranga.”

Naho ku bijyanye no kuba hari imishinga itangirwa ingwate n’ikigega BDF, ugasanga, hakiri ibibazo byo kwishyura iyi ngwate kuko BDF ngo yaba ikerereza uburyo bwo kwishyura iyi ngwate, umuyobozi wa BK avuga ko byariho ariko ko hari ibigenda bikosoka kuko iki ari ikigo gishya bishoboka ko kigifite ihuzagurika mu kazi.

Abakiriya bashyiriweho ahafatirwa amafaranga hahagije.
Abakiriya bashyiriweho ahafatirwa amafaranga hahagije.

Uyu muyobozi ariko anavuga ko hari gahunda zimwe na zimwe zagiye zihagarikwa kubera ko nk’iyari yatangijwe yo gutanga inguzanyo ku bagore n’urubyiruko yasubijwe ityuma no kutishyura neza inguzanyo aho miliyali zigera kuri eshanu zatanzwe ntangwate zahombye.

Cyakora ibi binavugwaho n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Munyatwari Alphonse aho asaba ko ahagaragaye ibibazo hagati ya BDF n’umukiriya ndetse na banki hatangwa amakuru ajyanye n’ingwate bagakorerwa ubuvugizi.

Umuyobozi w’intara y’amajyepfo kandi anavuga ko kuba iyi banki ya Kigali imaze gushinga amashami 13 mu ntara y’amajyepfo gusa bigaragaza uburyo iyi banki ifasha mu iterambere ry’inyara kuko aya mashami agaragaza ibikorwa by’iterambere, akavuga ko ibi bikorwa biteza imbere abaturage.

Ati “Birakugaragariza nk’uko banki zifite ubushake bwo kwegera abakiriya kandi abakiriya nabo barahai kandi bakaziyongera kuko nk’ubu ushyizemo na za SACCO tugeze kuri 60% mu myaka mike ku buryo bitanga ikizere cyiza cyo guteza imbere umuco wo gukorana n’amabanki.”

Inyubako ya BK i Muhanga ni iya kabiri mu gihugu ikaba ifite ibikoresho by’ibanze bifasha abakiriya mu bijyanye n’umutekano wabo, w’amafaranga, koroherezwa kubona serivisi ndetse no gukorera ahantu hafite isuku, iyi nyubako ikaba inafite ibindi byumba byatanga serivisi bizakodeshwa bijyanye n’iterambere.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

imikorere myiza y;mabanki nayo izadufasha kuzamura ubukungu bw;igihugu

kayibanda yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka