Rutsiro: Inkuba yivuganye umusore w’imyaka 20

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 11/08/2014 ku isaha ya saa yine z’ijoro, umusore w’imyaka 20 witwa Aloys Ndagijimana wakoraga umwuga wo gusudira yahitanywe n’inkuba ubwo yari aryamye mu rugo aho acumbitse.

Iyo mpanuka yabereye muri santere ya Terimbere, umudugudu wa Munini, akagari ka Kangabo ho mu murenge wa Manihira yari aryamanye n’undi musore bari mu kigero kimwe ariko we akaba yarokotse.

Ibi byabaye nyuma y’amasaha abiri imvura ikomeye yagwaga hafi mu karere kose ka Rutsiro dore ko yaguye amasaha atari make.

Umusore Ndayambaje Alphonse bari baryamanye yabwiye Kigali Today ko nyuma yo kuryama yagiye kumva mu masaha ya saa yine akumva inkuba irakubise agahita yiruka akingura ngo atabaze yagera hanze nawe akagwa hasi kubera ubwoba nyuma akaza gusubira kureba ko mugenzi we akiriho agasanga byarangiye ariko we ngo arumva nta kibazo na kimwe afite.

Yagize ati “twari turyamye ngiye kumva numva inkuba irakubise mpita nsohoka ndakingura ngeze hanze ndagwa kubera ubwoba nyuma nsubiye mu nzu nsanga Aloys yapfuye nibwo natabazaga”.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira avuga ko amakuru y’urupfu rw’uwo musore yamugezeho akimara guhitanwa n’inkuba aho yagize ati “amakuru yo niyo nanjye nabimenye mu masaha ya saa yine nibwo bampamagaye bambwira ko uwitwa Aloys yakubiswe n’inkuba tukaba twitegura kumujyana kwa muganga”.

Uyu musore ubusanzwe yavukaga mu murenge wa Gihango mu kagari ka Mataba uyu murenge ukaba uturanye n’uwa Manihira akaba ari mwene Mukezangango Saveri na Nyirandekerabanga.

Impfu nk’izi zitewe n’inkuba zikunze kugaragara muri aka karee ka Rutsiro cyane cyane mu gihe cy’imvura dore ko aka karere kagizwe n’imisozi irimo amashyamba n’ikivu gihora gishushye n’amabuye y’agaciro inkuba yinjira mu butaka ku buryo bworoshye.

Uyu musore agomba kubanza kujyanwa mu bitaro bya Murunda nk’uko minisiteri y’ubuzima ibiteganya umuntu wese ubuze ubuzima agomba kubanza guca kwa muganga nyuma akaza gushyingurwa.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka