Nyamasheke: Gukubita no gukomeretsa biraza ku isonga mu byaha bikorerwa mu karere
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke butangaza ko muri uku kwezi kwa Nyakanga gushyira ukwezi kwa Kanama, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa aribyo byakozwe cyane ugereranyije n’ibindi byaha biboneka mu karere kose.
Ibindi byaha byagaragaye muri uku kwezi gushize harimo ubujura buciye icyuho, gusambanya abana, abagambirira kugirira abandi nabi ntibabashe kubigeraho, ubushoreke n’ubwambuzi bushingiye mu gushukana n’ibindi.
Ibi ni ibyatangajwe n’inama y’umutekano yaguye y’akarere isanzwe iba buri kwezi igahuza inzego zose z’ubuyobozi zifite aho zihurira n’umutekano ndetse n’inzego za polisi n’igisirikare, iyi nama ikaba yateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/08/2014 ku cyicaro cy’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yatangaje ko umutekano mu karere kose wifashe neza muri rusange gusa akavuga ko hakiri ibyaha bike byiganjemo gukubita no gukomeretsa bikiboneka mu karere, nyamara akemeza ko uko ingamba zigenda zifatwa bigenda bigabanuka kandi bakaba bagikaza ingamba kugira ngo bigabanuke ku buryo bishira.
Yagize ati “gukangura abayobozi ni ngombwa buri gihe kugira ngo batirara kuko bakwiye guhora bibuka inshingano zabo mu gufasha abaturage n’izindi nzego kugira umutekano usesuye, ibyo birimo kugumya kwibutsa abaturage gukora inama zo mu nteko z’abaturage aho abaturage bikemurira ibibazo bitaratera amakimbirane, kuko tubona ko intege zikenewemo zitaragera ku kigero cyiza, umugoroba w’ababyeyi bahuriramo bagahana impanuro no gukemura amakimbirane aba mu ngo bikongera kongererwamo ingufu, kwibuka gukurikirana amarondo no gukumira ibiyobyabwenge, tugiye kubishyiramo ingufu kurusha”.
Mu nama y’umutekano byagaragaye ko ibyaha byinshi byabonetse mu murenge wa Kanjongo ugakurikirwa n’umurenge wa Kagano byasobanuwe n’abayobora iyi mirenge nk’imwe mu mirenge ifite udusanteri twinshi tw’ubucuruzi n’utubari, ndetse hakaba hari urujya n’uruza rw’abantu baturuka imihanda yose bakora mu muhanda uri kubakwa uva Rusizi ugana mu karere ka Karongi.
Muri rusange ibyaha byagaragaye mu kwezi kwa Nyakanga gushyira ukwezi kwa Kanama bigera kuri 48 byabashije kugezwa imbere y’ubutabera, ibyaha bitanu bikaba byarabaye gukubita no gukomeretsa, mu gihe guhera mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa kamena ibyaha byose byakozwe muri ayo mezi bigera ku byaha 185.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|