Kamonyi: Abatuye umudugudu wa Kamuhoza bafite ikibazo cyo gukoresha amazi mabi

Abatuye umudugudu wa Kamuhoza, akagari ka Kagina, mu murenge wa Runda, bafite ikibazo cy’uko bakoresha amazi mabi bavoma mu mugezi utemba witwa “Icyogo”. Aya mazi ngo agira ingaruka ku buzima bwa bo kuko abatera uburwayi bukomoka ku isuku nke.

Umugezi w’Icyogo uhuza umurenge wa Runda n’uwa Rukoma, utembamo amazi asa na “Kaki” kubera bawuyungururisha amabuye y’agaciro acukurwa hafi yawo. Batitaye ku isura y’ayo mazi, abatuye Kamuhoza bavuga ko ariyo bakoresha mu mirimo yo guteka, gukaraba, kumesa n’indi mirimo y’isuku.

Ngendahimana Shadaraki, umwe mu bakoresha ayo mazi, avuga ko babangamiwe no gukoresha ayo mazi kuko arimo imyanda. Ngo abenshi mu batuye Kamuhoza bimuwe hafi y’Icyogo bajya gutura ku mudugudu uri hejuru y’umusozi, none no kujya kuvoma ibyo biziba babikura kure.

Nibagwire Beatrice, umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu mudugudu wa Kamuhoza, atangaza ko ayo mazi abangamira ubukangurambaga ku isuku, kuko n’ubwo babwira abaturage kuyakoresha babanje kuyateka, bose ntibabikora.

Ngo uburwayi bw’inzoka bugenda bwiyongera ndetse n’isuku y’umubiri n’iy’imyambaro bigaragara ko ari nke ku bana bo muri uyu mudugudu.

Umugezi w'icyogo bavoma ufite amazi asa na kaki.
Umugezi w’icyogo bavoma ufite amazi asa na kaki.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Runda, ngo buzi iki kibazo cy’amazi mu kagari kose ka Kagina. Umukozi ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Runda, Mwitiyeho Gratien, akaba avuga ko ku bufatanye n’Umuryango Good Neighbors usanzwe ufasha aba baturage, batangiye kubakirwa amariba y’amasoko ari mu kagari.

Yongeraho ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo ku buryo burambye, ngo mu ngengo y’imari y’akarere y’umwaka wa 2014/2015, hateganyijwe ko mu kagari ka Kagina hazagezwa amazi azaturuka ku Ruyenzi, akazanyura no mu kagari ka Gihara, nako gafite ikibazo cy’amazi.

Cyakoze, abatuye Kamuhoza, bavuga ko mu mariba yubatswe nta na rimwe riri mu mudugudu wa bo, iriri hafi ryitwa “Gahama” kurigeraho bikaba bibatwara amasaha abiri. Bakenera kugura amazi meza, ijerikani ya litiro 20, bakaba bayigura 200frw.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka