Hakenewe ubufatanye n’uruhare rwa buri wese mu gukumira impanuka – IGP Gasana

Gukumira impanuka zo mu muhanda hubahirizwa amategeko yagenwe nibyo bizatuma impanuka zihitana ubuzima bw’abantu zishira. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Komiseri mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu, kuri uyu wa kabiri tariki 12/08/2014.

Komiseri mukuru wa Polisi yasabye abatuye mu karere ka Gatsibo ndetse n’abaturarwanda muri rusange, kugira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda n’abayobora ibinyabiziga.

IGP Gasana yagize ati “Abayobozi b’ibinyabiziga batwara imodoka bananiwe, kugendera ku muvuduko mwinshi, kuvugira kuri telefone batwaye ni bimwe mu bimaze kugaragara mu mpamvu zikomeye zimaze igihe zitera impanuka zinatwara ubuzima bw’abaturage abandi bagakomereka bikomeye”.

Umukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana mu gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.
Umukuru wa Polisi IGP Emmanuel Gasana mu gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi Mukuru wa Police yakomeje avuga ko impanuka zabaye mu gihugu cyose kuva tariki ya 22/7/2014 kugeza uyu munsi zaguyemo abantu 40, avuga ko uburyo nyabwo imodoka itwaye abagenzi igomba kugenderaho ari umuvuduko wa kilometero 40 mu isaha.

Uwamaliya Odette, umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, we yasabye abayobora ibinyabiziga kujya baha agaciro ubuzima bw’abantu batwaye ndetse n’abaturage bakoresha umuhanda bose, anashima inzego z’umutekano uburyo zidahwema gucunga umutekano w’abaturage.

Mu zindi mpanuro zahawe abaturage ni ukugira uruhare nabo ubwabo mu gutanga amakuru mu gihe babonye umushoferi warenze ku mabwiriza ngo kuko baba bashobora no kubura ubuzima bwabo.

Igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda cyatangijwe n'urugendo rwo kwamagana impanuka.
Igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe umutekano wo mu muhanda cyatangijwe n’urugendo rwo kwamagana impanuka.

Uku kwezi kwahariwe ibikorwa byo kubungabunga umutekano wo mu muhanda n’ubwo kwatangirijwe mu ntara y’iburasirazuba ngo bizakomereza no mu zindi ntara hagamijwe kongera ubukangurambaga mu kwirinda impanuka, ibi ngo bikazatuma u Rwanda ruba igihugu kizira impanuka.

Mu gukumira impanuka hagarutswe ku ngamba zafashwe zirimo; gushyiraho ibyapa bitandukanye aho imodoka zizajya zihagarara, kugena amasaha umushoferi agomba guhagurukira n’igihe agereye aho agomba kujya, gutendeka abagenzi ntibyemewe, gushyiraho nomero za telefone mu modoka abagenzi bazajya bifashisha igihe umushoferi akoze amakosa cyane cyane ay’umuvuduko no kuvugira kuri telefone kandi atwaye imodoka, hakazanashyirwaho kandi akamashini mu modoka kagenzura umuvuduko.

Abayobozi bakuru ba Polisi n'ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba, mu rugendo rwo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.
Abayobozi bakuru ba Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, mu rugendo rwo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa byo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.

Iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Gatsibo cyatangijwe n’urugendo rugamije kwamagana impanuka zo mu muhanda, rwaturutse mu mujyi muto wa Kabarore rwerekeza ku kigo cy’amashuli cya Gatsibo community model school ari naho hakomereje indi mihango yo gutangiza iki gikorwa, insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti “Impanuka zakumirwa tubigizemo uruhare”.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mukore rwose ubukangurambaga bufatika kuko aba bashoferi baraza kutumaraho abantu rwose nibige kugendera ku muvuduko mucye kandi bubahirize amategeko y’umuhanda maze barebe ko tudasezerera impanuka zirimo gutwara ubuzima bw’abantu.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

ubufatany bwa polisi n;abaturage mu kurinda umutekano ni ngombwa maze bikaba magirirane

gituri yanditse ku itariki ya: 13-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka