Gakenke: Imodoka yo mubwoko bw’ivatiri yahitanye abantu barindwi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 08/08/2014 mu mudugudu wa Buranga akagari ka Muhaza mu Murenge wa Cyabingo imodoka y’ivatiri yari ivuye Kigali yerekeza gisenyi yasanze abantu mu muhanda ihitana barindwi abandi barindwi barakomereka bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Kubera umuvuduko iyi vatiri yari ifite ngo yageze ahitwa mu ryabaziga ihahurira n’ikamyo yaturukaga mu Karere ka Musanze yerekeza i Kigali byananiye umushoferi kugabanya ubundi asanga abagenzi bari bavuye gusenga mu muhanda wabo arabagonga.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bemeza ko yatewe ahanini n’umuvuduko iyi vatiri yari ifite kuko ubwo yasangaga igikamyo cyuzuye umuhanda, umushoferi wayo yahisemo kuyishora mu bagenzi kubera yatinye kugongana n’icyo gikamyo.

Nyuma y’igihe gito iyi mpanuka imaze kuba mu isantere ya Gakenke rwagati haje kubera iyindi mpanuka ubwo ikamyo yo mubwoko bwa Actros ifite purake nimero RAB 946 F yajyaga kunywesha amavuta kuri station imwe rukumbi (Gulf energy) iherereye mu murenge Gakenke ubundi iyi kamyo ikaza kugonga iyi station nubwo nta muntu yahitanye ariko iyi station yangiritse.

Uku niko ikamyo yagonze station Gulf energy yo mu murenge wa Gakenke.
Uku niko ikamyo yagonze station Gulf energy yo mu murenge wa Gakenke.

Murwego rwo kugirango impanuka zirusheho kwirindwa cyane cyane muri bino bihe abanyeshuri bitegura gusubira ku ishuri abashoferi barasabwa kwitonda kugirango impanuka zidakomeza kwiyongera nk’uko Umuvugizi akaba n’umugenzacyaha mukuru wa police mu ntara y’amajyaruguru Spt Emmanuel Hitayezu abisobanura.

Ati “icyo dusaba ni uko abantu bose bakoresha ibishoboka mu muhanda bakitwararika bagakurikiza amategeko agenga umuhanda, uburyo ki bawugendamo kandi noneho igihe bigaragara ko abashoferi bananiwe ntago agomba kwizirika ku modoka avuga ati reka nkomeze nkorere amafaranga menshi kuko gutwara imodoka warushye nabyo bishobora guteza impanuka”.

Uretse kuba abashoferi babuzwa kwizirika ku modoka mu gihe bananiwe Spt Hitayezu akomeza asaba abagenzi kujya bagendera ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda kuko iyo imodoka ituruka imbere yawe ubusha kuba wayihuga bitandukanye n’iguturutse inyuma.

Abdul Tarib

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka