Gicumbi: Urubyiruko rwahuguwe ku buzima bw’imyororokere
Umushinga HDP (Health Development and Performance) wahuguye urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi rwiga mu mashuri yisumbuye ku buzima bw’imyororokere mu rwego rwo kururinda kugwa mu bishuko bakiri bato.
Bamwe muri uru rubyiruko rwitabiriye amahugurwa bavuga ko bungutse byinshi batari bazi ku buzima bwabo bw’imyororokere ndetse ko ubu bagiye kubigira impamba mu buzima bwabo mu rwego rwo kwirinda kugwa muri ibyo bishuko nk’uko Amizero Jephuta abivuga.
Avuga ko yajyaga atekereza ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ariko nyuma yo kwerekwa no kwigishwa ububi bwo kwishora mu mibonano mpuzabitsina atarageza igihe yasanze birimo ingaruka nyinshi zirimo nko kurwara sida no kubyara umwana atateganyije.

Avuga ko ubu aramutse aguye mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina atarageza igihe cyo gushinga urugo yakoresha agakingirizo kugirango yirinde ingorane n’indwara yakuramo.
Nakure Francoise w’imyaka 16 wiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyagakizi avuga ko inyigisho yahawe zizamufasha kwirinda kugwa mu bishuko birimo kuba yashukwa; nk’umwarimu ngo abe yamwongerera amanota kugirango amugushe mu bishuko byo kumusambanya.
Kuri we ngo gukoresha ijambo oya nibyo bizamuha imbaraga zo gutsinda ibyo bigeragezo no kumenya gufata ikerekezo ku buzima bwe.

Uwitonze Philbert wiga muri G.S Nyagakizi mu murenge wa Mukaranjye we ngo inyigisho yahawe azazisangiza abandi banyeshuri batabashije kwitabiri aya mahugurwa kuko aribyo abona bizabafasha.
Avuga ko nyuma yo kwerekwa amashusho y’imyanya myibarukiro yarwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, byamuteye ubwoba kuburyo atanatekereza kuba yakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Dr Claire Bokanga Rwiyereka ukuriye serivise y’amahugurwa mu mushinga wa HDP avuga ko intego y’aya mahugurwa ari ukugirango urubyiruko rugire ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, bityo uru rubyiruko narwo rukazahugura abandi mu mashuri bigamo ndetse n’aho batuye.

Ikindi ni ukubungura ubumenyi no kubereka ibibazo byugarije urubyiruko harimo gutwara inda zitateganyijwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge no kurinda ababashuka, ndetse bakigirira ikizere.
Aya mahugurwa yasojwe tariki 09/08/2014 yamaze ibyumweru bibiri akaba yari yitabiriwe n’urubyiruko 150 rukomoka mu karere ka Gicumbi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abenshi usanga disi bakunze kugwa mubyago bikururye ariko kandi binatewe no kudasobanukirwa imiterere y’umubiri wabo cyane abo mubyaro , ibiganiro amahugurwa nkaya aba akenewe cyane,