APR FC na Police FC zatangiranye intsinzi muri ‘CECAFA Kagame Cup’

Amakipe ya APR FC na Police FC yabonye amanota atatu mu mikino yayo ya mbere yakinnye ku wa gatandatu tariki 9/8/2014 mu irushanwa rya ‘CECAFA Kagame Cup’ ririmo kubera i Kigali.

Nyuma ya Rayon Sport ihagarariye u Rwanda yatangiye inganya ubusa ku busa na Azam, Police FC yakurikiyeho kujya mu kibuga yo yitwaye neza ubwo yatsindaga El Merreikh yo muri Sudan igitego 1-0.

Police FC n’umutoza wayo mushya Casa Mbungo André, yagaragazaga ko yiteguye neza irushanwa kuko yakinaga umupira mwiza wo guhanahana imipira yihuta, gusa yetegereje umunota wa 17 kugirango Kipson Atuheire atsinde igitego, ahawe umupira mwiza an Tuyisenge Jacques.

N’ubwo mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomaje gusatira cyane, ba myugariro ku mpande zombi bakoze akazi neza, umukino urangira ari igitego 1-0.

Igitego 1-0 kandi nicyo cyabonetse mu mukino wahuje APR FC na Atletico yo mu Burundi, umukino wo mu itsinda rya kabiri.

Muri uwo mukino wa mbere muri CECAFA Kagame Cup kuri ayo makipe yombi, hagaragaye cyane APR FC yasatiraga cyane ariko kwinjiza igitego bikanga, dore ko n’abakina inyuma muri Atletico itozwa na Kaze Cedric wahoze atoza Mukura, bari bahagaze neza.

APR FC yihaye intego yo gutwara igikombe cya CECAFA uyu mwaka yatangiye neza.
APR FC yihaye intego yo gutwara igikombe cya CECAFA uyu mwaka yatangiye neza.

Igice cya mbere cyagaragayemo ingufu cyane, ndetse no mu gice cya kabiri habaho guhangana ariko igitego gikomeza kubura, kugeza ku munota wa 90 ubwo Nshutinamagara Ismael ‘Kodo’ yatsindaga igitego ku mupira wa ‘coup franc’ yatewe neza na Sibomana Patrick.

Umukino wa Police FC n’uwa APR FC yabaye nyuma y’uwahuje Vital’o yo mu Burundi ifite igikombe giheruka na Benadir yo muri Somalia, maze Vital’o iyitsinda ibitego 5-1.

Kipson Athuheire watsinze igitego cya Police yanigaragaje cyane muri uwo mukino.
Kipson Athuheire watsinze igitego cya Police yanigaragaje cyane muri uwo mukino.

Imikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ irakomeza ku cyumweru tariki 10/8/2014, aho Rayon Sport yo mu Rwanda ikina na Adama City yo muri Ethiopia mu mukino wayo wa kabiri nyuma yo kunganya na Azam mu mukino wa mbere.

Uwo mukino utangira saa kumi n’imwe z’umugoroba uraza kuba nyuma y’uhuza Telecom yo muri Djibouti na KCCA yo muri Uganda saa saba, n’uwa KMKM yo muri Zanzibar na Azam yo muri Tanzania saa cyenda.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka