Nyanza: Abasore babiri bakomeretsanyije bapfa indaya

Abasore babiri bombi bakomoka mu karere ka Gisagara ku isaha ya saa tanu z’ijoro tariki 08/08/2014 barwaniye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza barakomeretsanya bikomeye bapfa umukobwa ukora ingeso y’uburaya.

Iby’iyi mirwano yavuyemo gukomeretsanya hagati y’aba basore bombi yabereye mu gasantere ka Busoro aho barimo banywera inzoga ariko hafi yabo bicaranye n’indaya.

Bamwe mu batangabuhamya biboneye abo basore bombi bashyamirana bavuga ko uwitwa Innocent ngo wagaragazaga ko yamaze gusinda yadukiriye mugenzi we witwa Jean Damascene amukomeretse mu mutwe bapfuye ko arimo kugaragariza irari umukobwa we yizaniye.

Mu mahane menshi ndetse avanzemo n’umujinya ukomeye ngo uyu Innocent yanakubise Jeannette wari indaya ye amuhora ko nawe ari kwemera guteretwa n’abo batazanye muri ako kabari.

Uyu mukobwa wari indaya ya Nambajimana Innocent nawe yamuhondaguye amukomeretsa ku ijisho n’akaboko.

Abakomeretse bahise boherezwa kuvurirwa mu kigo Nderabuzima cya Busoro naho Innocent washoje iyi mirwano we yatawe muri yombi n’iryo rondo kugeza ubwo yashyikirijwe polisi y’igihugu ikorera muri aka gace barwaniyemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro, Bwana Mbarubukeye Vedaste, yabwiye Kigali Today mu gitondo tariki 09/08/2014 ko hari imirwano yashyamiranyije abasore babiri bapfa indaya imwe ndetse bikarangira habayemo n’inkomere.

Yagize ati: “Iyo nkuru ni ukuri hari abasore babiri baraye barwaniye indaya barakomeretsanya uwashoje imirwano yafashwe naho abakomeretse bajyanwe kuvurizwa ku kigo nderabuzima cya Busoro”.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Busoro yakomeje avuga ko aba basore bashwaniye indaya ubusanzwe bakomoka mu karere ka Gisagara ariko bakaba bakora ku cyuma gisya amasaka mu gasantere ka Busoro.

Ku kibazo cy’uko muri aka gasantere ka Busoro haba haramaze kugeramo indaya yasubije ko zihari ndetse asobanura ko zihaza ziturutse ahantu hatandukanye. Ati: “Hari indaya zaje zituruka mu karere ka Gisagara, i Nyanza mu mujyi ndetse n’ahandi”.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Busoro bufatanyije n’inzego z’umutekano harimo gutegurwa umukwabo nk’uwo basanzwe bakora wo guta muri yombi izo ndaya kimwe n’izindi nzererezi zikajyanwa mu bigo bishinzwe kugorora abantu bose bagiye bafite imitwarire mibi kandi idahwitse muri sosiyete.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mujye muvuga neza.ni indaya ebyiri zapfuye indayakazi.
Nti mukibasire uruhande rumwe kuki muvuga abakobwa gusa? Ese abahungu bo bajya kubashaka bo si indaya?

Pablo yanditse ku itariki ya: 10-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka