Imodoka ya Skol yagonze ibitaro bya Rubavu batatu bahasiga ubuzima
Imodoka y’uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol, ku isaha ya saa munani z’igitondo taliki ya 10/8/2014, yagonze ibitaro bya Rubavu ubwo yarimo yinjira mu mujyi wa Gisenyi batatu bahasiga ubuzima naho umwe arakomereka bikomeye.
Iyi modoka ifite nimero iyiranga RAC 887Q yari igemuye amakesi 540 y’ibinyobwa bya Skol mu karere ka Rubavu, ubwo yarimo imanuka umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi yabuze feri maze igonga igipangu cy’ibitaro bya Rubavu kimaze igihe gito gisanywe nabwo cyagonzwe n’indi fuso.
Umushoferi Mohamed wari uyitwaye hamwe na Kigingi we n’undi muntu umwe bari bakuye ku nzira bumwiriyeho bahise bahasiga ubuzima ndetse hakomereka n’undi muntu umwe witambukiraga.

Uretse ababuze ubuzima imodoka nayo yarangiritse bikomeye ndetse n’ibinyobwa birangirika, ibisigaye binyobwa n’abarwaza n’abatambukaga ku muhanda kugera ubwo polisi yatabaye ikabahagarika.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buvuga ko iyi mpanuka ibaye iya gatatu kuva umwaka wa 2014 watangira kandi zikangiriza ibitaro. Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr. Kanyenkore William avuga ko ba nyiri imodoka batibuka gusana ibyo bangije kuko ababisenye mbere batabisannye ahubwo bigasanwa n’ababyangije ubwa kabiri.

Imwe mu mpamvu ba nyiri ugukora impanuka badasana ibyangijwe, Dr. Kanyenkore avuga ko abanyamahanga baba badafite ubwishingizi bwo gusana ibyo bangije mu mahanga, cyakora akavuga ko hari ikizere ko ubuyobozi bwa Skol buzasana inyubako z’ibitaro zangijwe n’imodoka yabo.
Kuba imodoka zigonga ibitaro bya Rubavu rimwe na rimwe zigasanga abarwayi n’abarwaza aho bari biterwa n’imiterere y’umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi umanuka ku buryo imodoka zibuze feri ziruhukira mu bitaro, ubuyobozi bw’ibitaro bukaba bwari bwarubatse inkingi zikomeye zahagarika imodoka aho kwinjira mu bitaro ariko nazo zirangizwa imodoka zikaruhukira imbere y’abarwayi.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rubavu Dr. Kanyenkore avuga ko basabye ko harebwa undi muhanda wanyuzwamo amakamyo, cyakora ngo inzego zibishinzwe ntiziratanga umwanzuro. Ku ruhande rw’ibitaro bikaba bikomeje kubahombya, haba kwangirika kw’inyubako, hamwe no kwakira abarwayi baza bakomeretse bakavurwa ntibishyure.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega, uyu mushoferi twari duherutse kjyana agenda enterera urwenya, nibagiriwe imfunguzo mu modoka, umunsi yakozeho impanuka nibwo yari yazimpaye. Imana imwakire kabisa.