Karongi: Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bafatirana abaturage badasobanukiwe iby’amasezerano y’akazi bakabambura

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi bavuga ko bagiye bakorera ba rwiyemezamirimo batandukanye bakabambura, abenshi mu bambuwe bigaragara ko bifitanye isano n’ubujiji kuko bagiye bakorera ba rwiyemezamirimo nta masezerano bagiranye noneho ba rwiyemezamirimo barangiza imirimo yabo bakigendera.

N’ubwo abambuwe bigaragara ko bagiye bamburwa amafaranga muke ariko usanga imibare yabo iri ku kigero cyo hejuru. Niyindorera Theophile wo mu Mudugudu wa Ryarugango mu Kagari ka Gisayura ho mu Murenge wa Mutuntu, avuga ko yakoreye rwiyemezamirimo bubaka ubwanikiro bw’ibigori muri uwo murenge nyamara ariko ngo mu bakozi mirongo itatu bakoranye rwiyemezamirimo agenda adahembyemo abagera kuri cumi n’umwe uyu Niyindorera na we arimo.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, asaba abaturage kujya bibuka kwaka amasezerano igihe bahawe akazi na rwiyemeza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, asaba abaturage kujya bibuka kwaka amasezerano igihe bahawe akazi na rwiyemeza.

Uyu muturage uvuga ko yambuwe kimwe na bagenzi be ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yaba yarakoreye uwo rwiyemezamirimo kuko nta masezerano bigeze bagirana. We kimwe na bagenzi icyizere ngo bakaba baragihabwaga gusa no kuba barakoraga abaturage babareba kandi ngo hakaba hari na bamwe mu bo bakoranye bishyuwe.

Niyindorera agira ati “bahembye rwihishwa twebwe bagenda bataduhembye.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu bwo buvuga ko mu gihe rwiyemezamirimo yamurikaga ubwo bwanikiro nta n’umwe wigeze arega ko rwiyemezamirimo atamwishyuye cyakora abo baturage bo bakavuga ko batigeze bamenya ko bazamurika ubwo bwanikiro.

Niyindorera Theophile uvuga ko yambuwe na rwiyemezamirimo asaba akarere kumurenganura.
Niyindorera Theophile uvuga ko yambuwe na rwiyemezamirimo asaba akarere kumurenganura.

Amurika ubwo bwanikiro rwiyemezamirimo we ngo akaba yaragaragaje amalisiti avuga ko yahembye ariko nyuma hakaza kuza abantu bavuga ko batahembwe kandi nyamara ngo banagaragara ku rutonde rwa rwiyemezamirimo rugaragaza abahembwe.

Mu gihe iki kibazo kimaze imyaka irenga itatu ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu bwo bukaba buvuga ko bwakigejeje mu maboko y’akarere kugira ngo babafashe kugikurikirana ariko kugeza ubu bakaba nta gisubizo barabona.

Muri iki gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buri mu ngendo zo gukemurira ibibazo by’abaturage hasi mu mirenge, kuri uyu wa 5 Kanama 214 bakaba bari mu Murenge wa Mutuntu, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yabajije abo baturage niba hari amasezerano bafite ku buryo baheraho bakurikirana rwiyemezamirimo ariko abo baturage bongera kumuhamiriza ko ntayo k obo bapfuye gukora gusa bizeye kuzishyurwa.

Aba baturage bagera kuri cumi n’umwe bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo bose hamwe amafaranga tutamenye umubare kuko ubwo Niyindorera Theophile wasabaga kurenganurwa avuga ko atayazi umubare kuko batahembwaga angana dore ko we wari umufundi avuga ko yambuwe ibihumbi cumi na birindwi na magana atanu (17,500 Rwf) hakaba ngo hari harimo n’abayede.

Si bo gusa bambuwe muri uyu murenge ariko kuko hari abandi bagera kuri barindwi na bo ngo bambuwe ku mirimo yo gutunganya pepeniyeri bakoreraga umushinga ngo witwaga “Association mu rugo iwacu” bose hamwe bavuga ko bambuwe amafaranga abarirwa mu bihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).

Cyakora aba bo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mutuntu kimwe n’ubw’Akarere ka Karongi buvuga ko aba baturage batambuwe na rwiyemezamirimo ahubwo bambuye na Bisengimana Jean Damascene wari kanyamashyamba mu Murenge wa Mutuntu.

Uyu Bisengimana ngo akaba yarahawe amafaranga ngo aze kwishyura abaturage ngo agahita ayatorokana dore ko ngo yari asanzwe aregwa andi makosa menshi.

Nyuma y’aho ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage kimariye gufata indi ntera, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ngo bukaba bwarafashe ingamba ko nta rwiyemezamirimo uzongera kujya ahabwa amafaranga ye yose nyuma yo kurangiza imirimo atabanje kugaragaza ko yishyuye abaturage yakoresheje.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, akaba avuga ko mbere yo guha amafaranga rwiyemezamirimo babaza kubaza ubuyobozi bw’umurenge aba yarakoreyemo kubanza kwemeza ko yishyuye abaturage yakoresheje bose.

Mu gihe Kayumba Bernard avuga ko ibibazo bya ba rwiyemezamirimo bambura abatuarge biheruko mu myaka itatu ishize kuko ngo ubu basigaye bishyura kubera izo ngamba bafashe, avuga kandi ko kuri ubu akarere karimo gukora ibishoboka byose ngo n’abaturage bambuwe muri iyo myaka itatu ishize na bo bishyurwe.

Agira ati “Iyo hagize utugezaho ikibazo ko yambuwe duhita dutangira gushakisha rwiyemezamirimo wamukoresheje byaba ngombwa akagezwa n’imbere y’amategeko.”

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka