Kirehe: Abagore 120 bibumbiye mu matsinda baremewe inka banafashwa mu kuba koperative

Abagore bibumbiye mu matsinda mu karere ka Kirehe baremeza ko nyuma yo gusobanukirwa n’ibyiza byo kuba mu makoperative biyemeje kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore gufashanya kwiteza imbere ku buryo bwihuse.

Ibi aba bagore babitangaje nyuma yo kumara icyumweru cyose bahugurirwa ku bintu bitandukanye birimo, akamaro n’imikorere ya koperative, amahugurwa bahabwaga n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu mushinga wa UN Women.

Aba bagore bibumbiye mu matsinda ni abaherutse kuremerwa muri gahunda y’Inama y’Igihugu y’Abagore igamije gufasha abagore kwiteza imbere bagasezerera ubukene.

Mukakabayiza Triphonie wo mu itsinda “Abunzubumwe” ryo mu murenge wa Nyarubuye nyuma yo gukurikirana aya mahugurwa yavuze ko aya mahugurwa yaziye igihe kuko hari ubumenyi bwinshi bungutse cyane cyane ku buryo bwo gutegura umushinga ubyara inyungu ndetse ushobora guhabwa inguzanyo.

Yagize ati “mpereye ku gakino twakinnye nabonye neza ko koperative ari uburyo bwiza bwo kuzamurana byihuse kandi koperative itanga amahirwe menshi kuruta itsinda”.

Abagore bari mu matsinda bemeza ko kujya muri koperative byarushaho kubateza imbere.
Abagore bari mu matsinda bemeza ko kujya muri koperative byarushaho kubateza imbere.

Muri aya mahugurwa uretse kwigishwa ku buryo amatsinda ashobora kuba koperative, aba bagore bahuguwe ku bigomba gukorwa mu bworozi bw’inka kugira ngo itange umusauro utubutse, gutegura imishinga ibyara inyungu kandi ishobora kwemerwa n’amabanki kugira ngo ihabwe inguzanyo.

Muhirwa Zephy, umuyobozi w’uyu mushinga mu Nama y’Igihugu y’Abagore avuga ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari gusobanurira aya matsinda uburyo bagomba kwita kuri izi nka zikababyarira umusaruro ndetse no kuyafasha gukura akava ku rwego rw’itsinda akagera kuri koperative.

Yagize ati “intego ni ukubafasha kumenya uburyo bwose inka yakwitabwaho, kugira ngo izashobore kubabyarira inyungu kuko nicyo cyifuzwa bityo intego yo kwiteza imbere ikagerwaho kandi ku buryo bwihuse”.

Muhirwa kandi avuga ko aya matsinda agomba gufashwa kuba koperative bityo bakaba bagomba kumenya ibisabwa, inyungu ndetse n’imicungire y’amakoperative kuko amakoperative afasha mu kwiteza imbere byihuse kuruta amatsinda iyo yashoboye gukora imishinga yunguka.

Kuremera ni gahunda ya Leta igamije gufasha abaturarwanda kwivana mu bukene by’umwihariko Inama y’Igihugu y’Abagore ikaba ishyize imbere iyi gahunda igamije gufasha umugore nawe kugira uruhare rugararagara mu iterambere ry’Igihugu.

Gahunda yo kuremera abagore Inama y’Igihugu y’Abagore iteganyijwe ku ikubitiro mu karere kamwe muri buri ntara, akarere ka Kirehe kakaba kaje nyuma y’uturere twa Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru bikaba biteganyijwe ko izakomeza no mu mujyi wa Kigali.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka