Brésil : Hakozwe imibu izatuma iyo mu bwoko bwa Ædes ægypti ishiraho

Kampani yo mu Bwongereza yitwa Oxitec iherutse gutangiza ahitwa i Campinas ho mu gihugu cya Brésil, uruganda rukora imibu igenewe kuzatuma imibu yo mu bwoko bwa Ædes ægypti ishiraho.

Impamvu yo gushaka kumaraho iyi mibu, ni uko ngo ikwirakwiza indwara nk’iyitwa dengue, ikunze kwica abayirwaye, ubu ikaba imaze kurwarwa n’abantu bagera kuri miriyoni 7 mu gihugu cya Bresil kuva mu mwaka w’2000, cyangwa indi ndwara yitwa chikungunya.

Iyi mibu y’imikorano rero yo ntiryana (cyangwa ntidwingana !), kandi ibeshwaho n’umuti wa tétracycline. Ibi bituma ipfa vuba.

Biteganyijwe ko amagi agomba kuvamo imibu y’ibigore azajya amenwa bitaravuka, naho ibigabo byavutse bikazajya biba ari byo birekurirwa hanze ari byinshi, bikabyarana n’iyi mibu byagenewe kumaraho, hanyuma abana bavuyemo ntibabashe kubaho igihe kirekire nka ba se.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr inavuga ko igeragezwa ry’iyi mibu y’imikorano ryabaye mu bice bimwe na bimwe bya Bresil kandi bigatanga umusaruro ufatika : mu burasirazuba bw‘igihugu, hari aho iyi mibu Ædes ægypti yapfuye ku rugero rwa 92%. Ngo hari n’aho yapfuye ku rugero rwa 99%.

Kuri ubu, ubu bworozi bw’imibu ngo butanga igera kuri miriyoni ebyiri buri cyumweru, ariko biteganyijwe ko hazajya havukishwa miriyoni 10. Impamvu ni uko ngo kugira ngo ibashe kumaraho ubu bwoko bw’imibu ari uko irekuriwe hanze igomba kuba yikubye kabiri mu mubare iyo ihasanze.

Ngo impamvu y’uku gukora imibu izamaraho indi, ni ukubera ko habuze umuti n’urukingo by’iyi ndwara bita dengue. Uyirwaye agira umuriro, akababara umutwe, akababara mu myakura no mu ngingo, kandi agasesa ibiheri ku mubiri nk’aho arwaye iseru.

Indwara ya chikingunya na yo ikwirakwizwa n’iyi mibu yo ngo ituma uyirwaye ababara cyane mu ngingo zituma ubusanzwe umuntu agenda yemye, ku buryo bimuviramo kwituna. Chikungunya ubundi bivuga «indwara ivuna amagufa » cyangwa « indwara itera abantu kwituna».

Hashatswe rero uburyo hakwicwa imibu kuko ari yo ikwirakwiza vurusi itera izi ndwara zombi.

Icyakora, hari abarwanyije ikorwa ry’iyi mibu harimo imiryango itegamiye kuri Leta, n’ubusanzwe badashyigikira ibyo gukora ibimera n’ibisimba haharewe ku byari bihari (OGM ). Gusa, ngo kuba iki gihugu cya Bresil n’ubusanzwe kizwiho kubikora -ni icya kabiri ku isi nyuma ya Leta zunze ubumwe za Amerika- ngo nta wushidikanya ko n’uruhushya rwo gukoresha iyi mibu ruzatangwa.

Kugira ngo ikoreshwa ry’iyi mibu rizashoboke kandi, umugi utuwe n’abantu ibihumbi 50 uzajya utanga buri mwaka hagati ya miriyoni ebyiri n’eshanu z’amareais ari yo mafaranga yo muri Brésil (hagati y’ibihumbi 670 na miriyoni n’ibihumbi 600 by’amayero) ndetse na miriyoni y’amareais (angana n’ibihumbi 335 by’amayero) buri mwaka kugira ngo iyi mibu y’imikorano ibashe kubungwabungwa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muge mushyiraho imyidagaduro myiza

ricy yanditse ku itariki ya: 18-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka