Imiryango 77 itishoboye yaremewe inka

Imiryango 77 itishoboye yo mu Murenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi yahawe inka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere.

Izi nka zifite agaciro ka miliyoni 22Frw zatanzwe n’umuryango World Vision muri gahunda ya Gira inka, kuwa kabiri tariki 19 Mutarama 2016.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, yasabye abahawe inka kuzifata neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois, yasabye abahawe inka kuzifata neza.

Ndeze Andre, ushinzwe iterambere ry’abaturage muri World Vision, yavuze ko ubusanzwe uyu muryango wita ku mwana, ariko ubuzima bwe bukaba bufatiye kuri benshi. Kuba izi nka zahawe ababyeyi, ngo bigamije kuzatuma abo barera babasha kubaho neza.

Yagize ati “Ubusanzwe, umwana aba mu muryango, agira ababyeyi, agira abamurera kandi iyo umuryango utameze neza ufite ubukene, biragora kwita ku mwana cyane ko abana baba bakiri bato baba bagomba kwitabwaho kandi iyo umwana akuze nabi igihugu kiba gihomba.”

Abaremewe nabo biyemeje gufata neza inka bahawe.
Abaremewe nabo biyemeje gufata neza inka bahawe.

Ndayisaba Fancois, Umuyobozi w’Akerere ka Karongi, ati “Icyo nsaba abahawe izi nka, bazifate neza zibafashe kwivana mu bukene kandi tunezeze umufatanyabikorwa, bityo aho guhina ukuboko gutanga, arusheho kukurambura.”

Mukarutakwa Appolinarie, umwe mu bahawe inka, yavuze ko igiye kumukura mu bukene kuko ubuzima bwe butari buhagaze neza.

Ati “Nahingaga sineze kuko mfite ubutaka busharira, ngiye kubona ifumbire mbone umusaruro uhagije, nzabona amata abana banjye babeho neza. Ndashimira Nyakubahwa Parezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yatugiriye neza yaduhaye itungo."

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, World Vision yiyemeje kuzatanga inka 350 mu karere hose.

Gusa imwe mu mbogamzi zagaragajwe iyi gahunda ikunze guhura na zo muri aka gace, ni uko bamwe mu hahawe inka bakunze kuzigurisha bakabeshya ko zibwe, akenshi bagamije kutazaziturira abandi, nk’uko bigenwa mu masezerano baba basinye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka