Ibi urubyiruko rwabitangaje tariki 20/01/2016, mu gikorwa cyo kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA binyuze mu mikino itandukanye. Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Health Development and Performance ufatanyije n’Akarere ka Ruhango.

Umuryango Health Development and Performance, buri mwaka utegura ibikorwa by’imikino itandukanye, hakanyuzwamo ubutumwa bukangurira urubyiruko kumenya imihindagurikire y’imibiri yabo, ndetse bakanabasha kwipimisha agakoko gatera SIDA, bityo bakarushaho kwirinda inzitizi bahura na zo baramutse bagize ikibazo.
Habineza Christian, Umuyobozi wa Health Development and Performance, avuga ko iyi gahunda bayitekereje nyuma yo kubona ko urubyiruko rwose ari cyo kintu rukunze guhuriramo, akavuga ko kuva babitangiye byagiye bigira umusaruro ushimishije.
Habineza anasaba ababyeyi kutiyibagiza inshingano zabo zo kuba hafi urubyiruko igihe bari mu ngo no kujya begera abana bakabaganiriza ku buzima bw’imyororokere.

Twegereye urubyiruko rurimo kwipimisha visusi itera SIDA, maze ruvuga ko gushyirirwaho iyi gahunda yo kwipimisha muri rusange, rubikunda kuko ituma rutitinya.
Tuyishime Jean de Dieu, atuye mu murenge wa Ruhango, agira ati “Njye naje hano nje kwirebera umupira, mpageze nsanga barimo no gupima SIDA. Kubera ko nabonaga ari muri rusange, mbona nta bintu byinshi babaza, kandi banapimira ubuntu, nahise nza nanjye kugira ngo menye uko ubuzima bwanjye buhagaze, kuko bari banatubwiye ko hari igihe umuntu ashobora kuyivukana.”

Rurangwa Sylvain, ashinzwe umuco, urubyiruko na siporo mu karere ka Ruhango, na we ashimangira ko iyo habaye ibikorwa nk’ibi, urubyiruko rwitabira ari rwinshi.
Rurangwa yagize ati “Urubyiruko rwamaze gusobanuka, ruzi icyo ubuzima bwabo buvuze, nawe urabibona uko barimo kubyitabira.”
Muri iki gikorwa cyo gukangurira urubyiruko kumenya uko ruhagaze binyuze mu mikino, abasaga 200 bipimishije ku bushake.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|