Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda rya kabiri rikinira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo,Nigeria na Tuniziya nizo zakinnye umukino wa mbere,umukino watangiye ku I Saa cyenda z’amanywa imbere y’abafana benshi.

Nigeria niyo yatangiye isatira cyane ikipe ya Tuniziya,gusa guhera ku munota wa 10 w’umukino,amakipe yombi yatangiye gusatirana yose,ndetse Ahmed Akaichi ukinira ikipe ya Tuniziya yaje gutsinda igitego n’umutwe ku mutego wa 42,ariko umusifuzi aza kucyanga.

Ikipe ya Nigeria niyo yafunguye amazamu ku munota wa 52,aho Chikatara watsinze ibitego 3 mu mukino ubanza yaje guhabwa umupira mwiza na J.Okoro Moses,maze ateruka umupira neza mu izamu kiba kibaye kimwe ku busa bwa Tunisia.




Ku munota wa 70 w’umukino,nibwo ikipe ya Tuniziya yaje gutsinda igitego cyo kwishyura, aza guhita anuzuza ibitego 3 muri aya marushanwa,aho yari yatsinze ibindi 2 ku mukino banganijemo na Guinea 2-2.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|