Mu gihe kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2016, ikipe ya repubulika iharanira demokarasi ya Kongo icakirana n’iya Angola, abafana ba RD Congo bakomeje kwiyongera mu Rwanda. Ahagana mu ma saa sita z’amanywa, coasters 4 hamwe n’izindi modoka zari zambutse Ngororero zerekeza mu mujyi wa Huye.

Abari i huye bavuga ko hari abafana benshi b’iyi kipe, kandi ko bakomeje kuhasusurutsa nkuko Niwemfura Alphonse wo muri uwo mugi yabidutangarije kuri terefoni.

Mu gihe hari abakongomani bavuze ko abafana b’amavubi batangiye gutinya iyi kipe bakifanira Ethiopia ubwo iyi yatsindwaga 3-0, uyu munsi ngo biteguye kwereka abakongomani ko babari inyuma. Ugereranyije, abo bafana bambutse none baraba bageze mu mujyi wa Huye saa saba na mirongo ine n’itanu z’amanywa.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|