Iyi koperative COTAMOTEKA (Cooperative Taxi Moto Terimbere Karongi) igizwe n’abanyamuryango 150, aho ubusanzwe batangaga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda 500 ku cyumweru.
Nyuma yo gusanga hari byinshi bigenda byiyongera mu bikenerwa mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka, mu nama yabahuje kuri uyu wa Kane tariki ya 21/01/2016, hemejwe ko umusanzu uva kuri 500 ukagera ku 1000 ku cyumweru.

Hakizimana Alexandre ukorera mu Murenge wa Rubengera avuga ko uyu mwanzuro uri mu nyungu z’abanyamuryango kandi ntacyo ubangamyeho.
Ati "Amafaranga 1000 bashyizeho, igitekerezo nacyakiriye neza kuko ariya 500 twatangaga mbere, bararebye basanga koperative yacu itazatera imbere, bashyiraho 1000 kandi nta mbogamizi zirimo mu kuyabona."
Mugenzi we Bizirurema Pascal ati "Kuko ari ibintu byacu tuba twikorera kandi nubundi inyungu ari izacu n’ibikorwa ni twe bizagirira akamaro, amafaranga 1000 azatuma koperative yacu irushaho kwiyubaka."

Uwabakurikiza Emmanuel, Umuyobozi wa COTAMOTEKA avuga ko kongera umusanzu byaturutse ku kuba inshingano za koperative na zo zariyongereye.
Ati "Mu rwego rwo kuzuza inzego nk’uko tubisabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, bituma hari inshingano zigenda ziyongera, ari na yo mpamvu twongereye umusanzu."

Mu gihe hakomeje gushyirwaho gahunda zigamije kuzamura koperative, hari imbogamizi y’uko bamwe mu banyamuryango ba COTAMOTEKA usanga batitabira inama zifatirwamo ibyemezo, ahubwo bakajya mu kazi kabo uko bisanzwe.
Abanyamuryango basabye inzego zishinzwe imyitwarire kurwanya icyo kibazo zikaza ibihano. Kugeza ubu, usibye inama acibwa amafaranga y’u Rwanda 3000.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|