Nyanza: Amatara yo ku mihanda yabakijije ubujura bw’amaterefoni

Abatuye i Busasamana mu mujyi wa Nyanza bavuga ko amatara yo ku mihanda yabakijije ubujura bwibasiraga amaterefoni n’udukapu tw’abagore mu ijoro.

Nk’uko ababitangamo ubuhamya babyemeza, ubwo bujura bwibasiraga ahanini abatuye mu bice by’ahitwa ku Bigega mu Mujyi wa Nyanza, cyane cyane hafi y’ishyamba ryegereye kaminuza ya UNILAK Nyanza n’iriherereye hafi y’ahahoze icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo i Nyanza.

Kuri iri shyamba rigana kuri UNILAK ni ho hamburirwaga abantu.
Kuri iri shyamba rigana kuri UNILAK ni ho hamburirwaga abantu.

Abanyeshuri biga nijoro muri UNILAK, ishami rya Nyanza ni bo akenshi bamburwaga amaterefoni n’udukapu tw’abakobwa hanyuma ababambuye bakirukankira mu ishyamba kubera ko habaga hatabona.

Umwe muri abo banyeshulri yagize ati “Kuva hashyirwaho amatara yo ku mihanda nta bujura bwongeye kuba kuko dutaha amatara yo ku mihanda yaka umuntu atatandukanya amanywa n’ijoro”.

Umurungi Berise wigeze kuhamburirwa avuga ko mbere y’uko amatara yo ku muhanda ahashyirwaho, abantu bahamburirwaga ushatse kurwanya abo bajura akahakubitirwa.

Agira ati “ Hari ubwo twari abakobwa babiri dutashye tuvuye kuri UNILAK tugeze hafi y’ishyamba batwambura agakapu karimo terefoni n’amafaranga ibihumbi 5. Uwabikoze yahise yirukankira mu ishyamba hatabona”.

Na we avuga ko kuva hashyirwaho amatara yo ku muhanda ndetse hagakazwa n’umutekano waho nta bundi bujura bwongeye kuhakorerwa.

Gushyira amatara ku mihanda mu mujyi wa Nyanza ndetse havugururwa n’imihanda yo muri uyu mujyi ni kimwe mu byo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko bwesheje ku gipimo cya 100% mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo niyihangane

Peteer yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka