Nyagatare: Hadutse ubujura bwibasira insinga z’amashanyarazi
Abaturage b’umudugudu wa Ryabega, Akagari ka Rutaraka bamaze iminsi ibiri badafite umuriro w’amashanyarazi bitewe n’abajura bibye insinga ziwugeza ku ipironi.
Aba baturage bo mu Karere ka Nyagatare bemeza ko mu ijoro rya tariki 18 Mutarama 2016, ari bwo babonye umuriro ugenda. Bavuga ko bucyeye bamenye ko insinga zitwara umuriro muri "Transformer" zibwe.

Mutako Rose ucuruza amavuta y’ibinyabiziga kuri sitasiyo ya essence SP, avuga ko ibura ry’uyu muriro ryabateye igihombo, kuko byabasabye gukoresha moteri.
Ati “Urumva moteri dushyiramo mazutu kandi irahenda. Ugereranije, tumaze guhomba nk’ibihumbi 250Frw muri iyi minsi ibiri. REG iwudusubije yaba idufashije.”
Abaturage bemeza ko ahanini ubujura bw’izi nsinga bwiyongereye kubera ko amarondo atagikorwa neza.

Gasingirwa Justin, Umuyobozi wa REG/ Sitasiyo ya Nyagatare, avuga ko ari ubwa gatatu bibwe insinga nk’izi. Avuga ko ubwo ubujura bwatangiranye n’uyu mwaka, aho mu byumweru bitatu hamaze kwibwa insinga ahantu hatatu hatandukanye.
Ati “Ibibazo bihari birasaba ubufatanye bwacu n’abaturage kuko ibyo byuma biba hagati muri bo kandi ntabwo batubwira n’abo bakekaho ubujura bw’insiga. Badufashe kuko na bo bibatera ibihombo.”
Nubwo REG yakoze ibishoboka byose ikagarura umuriro, izo nsinga zibwe zose zabaruwe ko zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 3Frw.
Ohereza igitekerezo
|