Umunyarwenya Kansiime yizeje Abanyakigali "ibyo batarabona"
Kansiime Anne umwe mu banyarwenya bakunzwe mu Rwanda yagarutse gususurutsa abakunzi be mu cyiswe “Arthur and Kansiime Live.”

Ku isaha ya saa saba zo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016, nibwo Kansiime yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali aho yaje aherekejwe n’itsinda rimufasha mu kazi ke ko gusetsa.
Kansiime Anne aje kwifatanya na Nkusi Arthur mu gitaramo cy’urwenya kizaba ku cyumweru tariki 24 Nyakanga kuri Serena Hotel.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, uyu munyarwenya yavuze ko yishimiye kugaruka gutaramira i Kigali, yizeje abakunzi be kuzabashimisha yifashishije impano ye yo gusetsa kubyina hamwe no kuririmba.
Yagize ati “Biranshimisha iteka kuza i Kigali, ariko kuri iyi nshuro nje kubakorera ibyo mutari mwabona kuko impano zanjye zose nzazibereka kandi nizeye ko abakunzi banjye bazishima.”
Nkusi Arthur nyir’igitaramo yavuze ko ari intabwe ikomeye kuba abashije kuzana Kansiime Anne kwifatanya nawe.
Ati “Kuri iyi nshuro Kansiime aje arinjye wamutumiye, ni ibintu bikomeye kuri njye kandi bimpaye imbaraga n’icyizere cyo kumva ko n’izindi nzozi zanjye nzazigeraho.”
Kansiime Anne na Nkusi Arthur bazataramira abakunzi b’urwenya kuri iki cyumweru ndetse muri icyo gitaramo hazagaragaramo abahanzi batandutanye nka Charly na Nina, Dj Pius na Uncle Austin.
Uyu munyarwenya ukomoka muri Uganda yaherukaga mu Rwanda umwaka ushize muri Kamena.
Ohereza igitekerezo
|
turamu shyigikiyee
Kansime arakaza neza murwagihanga
Turamwemera