
Vedaste Habimana, Perezida w’urugaga rw’abahesha binkiko, avuga ko bagiye guhangana na byo bongerera ubumenyi abahesha b’inkiko, nk’uko yabitangaje nyuma yo kongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora urugaga, mu amatora yabaye kuri uyu wa mbere tariki 25 Nyakanya 2016.
Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza imikorere myiza nzafatanya na komite mu gukuraho akajagari n’amakosa byarangwaga muri za cyamunara no guhugura abahesha b’inkiko babigize umwuga mu mikorere y’abo.”
Habimana yongeye kugirirwa icyizere kuko no muri manda ishize y’imyaka itatu kuva muri 2013 ariwe wayoboraga urwo rugaga.

Hatorewe imyanya irindwi ariyo Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko babigize umwuga, visi Perezida,umubitsi n’umwanya w’abahesha b’inkiko bane bahagararira abandi muri komite.
Abatoye batangaje ko icyabateye kongera kugirira icyizere Habimana ko ari ukubera impinduka yagejeje ku rugaga mu myaka itatu ishize.
Iyi komite yatowe ikaba izamara indi myaka itatu, abahesha b’inkiko bari bitabiriye aya matora bose hamwe bakaba bageraga ku 140.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|