Nduwimana Pablo wari usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’Amagaju yasinye amasezerano y’imyaka ibiri nk’umutoza mukuru, yungirizwa na Hakizimana Jean Baptiste wakinnye muri iyi kipe ndetse akinira na Mukura, aza no kuba kandi kuba kandi umwe mu bagize staff technique y’ikipe ya Mukura.

Nduwimana Pablo(hagati), Hakizimana Jean Baptiste(iburyo), na Ndaruhutse Theogene Djabil utoza abanyezamu (ibumoso)
Aba batoza uko ari babiri kandi bazakomeza gufatanya n’uwari usanzwe ari umutoza w’abanyezamu uzwi ku izina rya Ndaruhutse Theogene Djabil, wahoze ari umunyezamu mu ikipe y’Amagaju ndetse na Kiyovu Sports.

Amagaju yarangije Shampiona ari ku mwanya wa 13
Aba batoza bombi nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, bahawe inshingano zo gukomeza kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato bakomoka mu karere ka Nyamagabe, ndetse banasabwa kuzana Amagaju mu myanya y’imbere byibuze itandatu ya mbere.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni Byiza pe!!!