Bifuza ko ibigo by’imali iciriritse byagabanya inyungu ku nguzanyo

Abaturage bakorana n’ibigo by’imali iciriritse bifuza ko bagabanyirizwa inyungu bakwa ku nguzanyo kuko ngo babona ziri hejuru bikabagora kwishyura.

Abagana ibigo by'imali iciriritse bifuza ko bagabanyirizwa inyungu ku nguzanyo.
Abagana ibigo by’imali iciriritse bifuza ko bagabanyirizwa inyungu ku nguzanyo.

Ibi babivuga bahereye ku nyungu zakwa n’amabanki kuko yo ngo adakunze kurenza amafaranga 18% mu gihe ibi bigo biciriritse byiganjemo za SACCO baka inyungu iri hejuru ya 20% kandi ari byo byakira ahanini abaturage bafite ubushobozi buke.

Kanyamasoro Muhire umwe mu bahawe inguzanyo n’ikigo giciriritse kibitsa kikanaguriza, Letshego Microfinance, avuga ko kwishyura bivuna.

Agira ti “Ibigo by’imali iciriritse bitwaka inyungu iri hafi ya 30% ku mwaka mu gihe Banki zisanzwe zaka 18%, ibi rero bidusaba gukora cyane kugira ngo twishyure tutabarwa mu bahemu, gusa twumva twazagirana imishyikirano n’ubuyobozi bw’ikigo bukareba uko bwatugabanyiriza kuko biratuvuna.”

Rwema Peter avuga ko ibigo by'imali iciririrtse bikirimo kwiyubaka kuko bigikoresha amafaranga ava mu mabanki asanzwe.
Rwema Peter avuga ko ibigo by’imali iciririrtse bikirimo kwiyubaka kuko bigikoresha amafaranga ava mu mabanki asanzwe.

Yongeraho ko afite icyizere cy’impinduka kuko ngo bigaragarira buri wese ko iyi nyungu iri hejuru cyane.

Mukamugema Emerita wo mu Karere ka Gasabo ukorana na SACCO avuga ko inyungu iri hejuru ariko ko atareka gukorana nayo.

Ati “Kubera ko mba naka inguzanyo nto itarenga ibihumbi 500, sinakwirirwa njya mu mabanki manini, mpitamo kuyifata muri SACCO nubwo inyungu zaho ziri hejuru cyane.”

Rwema Peter, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imali Iciriritse mu Rwanda (AMIR), yemeranya n’aba baturage ko inyungu baka iruta iy’amabanki asanzwe, agatanga n’impamvu.

Ati “Amafaranga dutanga nk’inguzanyo mu bakiriya bacu akenshi tuyiguriza mu mabanki asanzwe ku nyungu imwe n’iyo bahera abandi bakiriya, bigatuma inyungu twaka izamukaho gato bityo tukabasha kwishyura inguzanyo twafashe ndetse no gukora indi mirimo ireba ibigo cyane cyane gukurikirana abakiriya ngo tumenye uko bakoresha inguzanyo tubibutsa no kwishyura.”

Avuga ko kugabanya inyungu byazigwaho mu gihe kiri imbere kuko ngo ari icyemezo kireba inzego nyinshi, gusa ngo kuba iyi nyungu iri hejuru ntaho bihuriye n’ihomba rya bimwe muri ibi bigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uwasoma iyi nkuru akareba n’ifoto mwakoresheje yatekereza ko no mu mwalimu sacco inyungu ku nguzanyo ari nyinshi,oya siko bimeze.Inguzanyo ku mushahara ni 13% naho inguzanyo y’,igihe kirekire ni 11%.Cyakora ibi mwanditse niko bimeze mu mirenge sacco.

Marie Merci yanditse ku itariki ya: 24-07-2016  →  Musubize

Sinzi niba muziko mu UMWALIMU SACCO dutanga inguzanyo kuri 11% gusa ñi cyo kigo cy’imali iciriritse gifite inyungu nke kugirango gifashe mu iterambere RYA Mwalimu

erick yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka