
Abatuye mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko umukozi wuzuza amakarita y’ubwisungane mu kwivuza aherutse kubabwira ko ku munsi afite ubushobozi bwo gukorera gusa abantu 15 kandi akakira abishyuye mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 2016 gusa.
Uwo mukozi ngo ababwira ko usibye uwishyuye mu kwezi kwa Mata, Gicurasi, na Kamena abandi bose basabwa kuzaba bagaruka gushaka amakarita yabo mu kwezi kwa Kanama 2016 kuko afite akazi kenshi.
Ntakirutimana Enosi avuga ko n’abandi baturage benshi bo mu Mujyi wa Muhanga, bafite impungenge zo kubona amakarita y’ubwisungane mu kwivuza ku gihe kandi basabwa kuyerekana igihe bagiye kwa muganga.

Agira ati “Twahageze turi 57 atubwira ko yakira gusa 15 icyo ni ikibazo kandi ngo yakira abishyuye mbere y’ukwa karindwi, kandi iyo ugiye kwivuza usabwa ukwezi ngo mituweri yemerwe.
Ubwo ukibaza ukuntu uzajya kwaka ikarita mu kwezi kwa munani, bikazanasaba ko utegereza ukwezi kwa cyenda ngo wivuze bikakuyobera!”
Abaturage bavuga kandi ko kubera ubwinshi bw’abishyura MUSA, n’abashaka serivisi ku Mirenge SACCO bibangamira gahunda yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ntakirutimana avuga ko n’abandi baturage benshi ku itariki 11 Nyakanga yageze kuri umwe mu Mirenge SACCO saa 11h00 akahava saa 17h30 z’umugoroba, kuko hari umukozi umwe wakira ababikuza amafaranga, abayabitsa n’abashaka iby’ubwisungane mu kwivuza.
Aba baturage basaba ubuyobozi kwihutira gukemura ibyo bibazo kugira ngo abashaka serivisi z’ubwisungane mu kwivuza badakererezwa, kandi hari n’ababa bishyuriwe n’abandi bantu bitanze kandi ntibigire icyo bibamarira.
Umuyobozi w’Akarere Uwamaliya Beatrice, avuga ko agiye kuganira n’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB kugira ngo harebwe uko hashyirwaho abakozi ba nyakabyizi, kugira ngo bafashe abaturage. Yizeza kandi ko hagati abishyuye bazajya bivuza berekanye gitansi bishyuriyeho.
Ohereza igitekerezo
|