Hafashwe ingamba mu gutanga no kwitura muri Girinka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko kugaragaza mbere urutonde rw’abaziturwa, byafasha mu gucunga no kwita ku buzima bwa buri munsi bw’inka zitanzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois avuga ko hagenda hashakishwa uburyo bwakwifashishwa ngo inka zitangwa muri gahunda ya Girinka zifatwe neza kandi harindwe ko zibwa, nabwo bakaba basanga buzafasha.

Basanga kugaragaza mbere uziturwa bizajya bifasha mu kwita no kurinda inka yatanzwe
Basanga kugaragaza mbere uziturwa bizajya bifasha mu kwita no kurinda inka yatanzwe

Ati˝Ni igitekerezo nk’Akarere twagize, twasanze hari igihe umuntu wahawe inka ashobora kurwara nta wundi umufasha kuyitaho, ashobora kuyifata nabi kubera izindi mpamvu cyangwa ikaba yanagurishwa.

Uyu muntu rero wa kabiri uzajya aba yagaragajwe nk’uziturwa, yafasha muri cya gihe uwayihawe yagize ikibazo, mu gihe ari kubona ayifata nabi akamuhwitura cyangwa agatanga amakuru yemwe anayicungira hafi ku buryo itagurishwa rwihishwa.˝

Ku ruhande rw’abaturage, nabo ngo basanga ubu buryo bwafasha ku kwita no kurinda inka zitangwa muri gahunda ya Girinka.

Uwamahoro Valentine utuye mu Murenge wa Gashari ati ˝Umuntu yamaze gutangazwa ko ariwe inka itanzwe iziturwa, yatangira kuyitekereza agaharanira icyatuma ibaho neza kuko niyo abateho amakiriro, ntawayifata nabi rero cyangwa ngo ayigurishe ahari areba.˝

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois asanga ubu buryo buzatanga umusaruro mwiza
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois asanga ubu buryo buzatanga umusaruro mwiza

Rubayiza Cléophace wo mu Murenge wa Gitesi nawe ati: ˝Iyo gahunda yafasha cyane,kuko ubwo nyuma y’ubuyobozi haba hari umuntu wundi ucungira hafi.˝

Akarere ka Karongi karatangaza ibi nyuma y’uko kugeza ubu kemeza ko inka 214 mu zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka zaburiwe irengero burundu, 190 muri zo zikab ari izagurishijwe rwihishwa, naho 24 zikibwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka