Ubwo hizihizwaga umunsi w’abasora kuri uyu wa Gatanu 22 Nyakanga 2016, komiseri mukuru wa RRA Tusabe Richard yongeye kugaruka ku bacuruzi bavuga ko baremerewe n’imisoro yo mu Rwanda bagahitamo kujya gushora imari yabo mu bihugu by’amahanga.

Uyu muyobozi avuga ko leta y’u Rwanda ihora ihamagarira abanyamahanga kuza gushora imari yabo mu Rwanda, bityo leta ikaba itabangamira abanyagihugu kugeza ubwo bahagarika imishinga yabo ngo bajye kuyikorera mu mahanga.
Avuga ko ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera abacuruzi bagaragaza ko imisoro ibaremereye kandi bikagaragara ko nta bushobozi bwo kuyishyura bafite ariko bafite ubushake bwo gukora,bazafashwa,aho kugirango bajye gushora imari mu bundi bihugu.
Ati” Umuntu ugaragaza ko nta bushobozi afite ariko afite ubushake bwo kwishyura ibyo ashoboye,azafashwa gukomeza gukora.
Turakorana n’urugaga rw’abikorera kugira ngo abo bantu tubamenye,bafashwe gukora batere imbere aho kugirango bajye gushora imari mu bindi bihugu”.
Bimwe mubyo abasora bavuga ko bibaremerera mu misoro ngo harimo no guhanwa bihanukiriye mu gihe habayeho amakosa mu gutanga imisoro.
Umuyobozi w’abikorera mu ntara y’Amajyepfo Bigirimana Jean Bosco asanga ibihano abasora bahabwa byakwiye koroshywa,ariko nanone abasora bakirinda kugwa mu makosa atuma bahabwa ibihano.
Ati”Kugirango abikorera bitworohere ndetse na RRA ikore akazi kayo neza, ibihano byagerageza koroshywa,ariko natwe tukajya mu rongo nyawo wo gusora neza,kuko imisoro niyo iza kubaka igihugu”.

Bimwe mu bitera abasora guhanwa cyane harimo kudasorera igihe,ndetse no gukoresha nabi imashini itanga inyemezabuguzi yitwa EBM.
RRA ivuga muri uyu mwaka wa 2015-2016 hinjiye imisoro ingana na miliyari 983,4 z’amanyarwanda,ikaba iteganya kuzinjiza miliyari 1084 mu mwaka utaha wa 2016-2017.
Mu kwizihiza uyu munsi w’abasora hanashimiwe abasora ababaye indashyikirwa mu gukoresha neza imashini ya EBM,abasoze neza kandi ku gihe,ndetse n’abasoze amafaranga menshi kandi ku gihe.
Ohereza igitekerezo
|