Nyuma yo guhambirizwa muri Kenya Koffi Olomide yafunzwe
Yanditswe na
KT Team
Nyuma yo gukubita umwe mu babyinnyikazi be akirukanwa shishi itabona muri Kenya, umuhanzi w’icyamamare, Koffi Olomide, yatawe muri yombi na Polisi ya Kinshasa.

Koffi Olomide watawe muri yombi
Koffi Olemide yakubitiye umwe mu babyinnyikazi be muri Kenya ku kibuga cy’indege (Jomo Kenyatta Airport) ku wa 22 Nyakanga 2016 agiye gukorera igitaramo i Nairobi muri Kenya.

Koffi yambikwa amapingu.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore muri Kenya yanenze imyitwarire ya Koffi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga hatingira gukwirakwizwa ubutumwa busaba abantu kutitabira igitaramo cye.

Bamwuriza "Panda gari".
Byaje gukurizamo ko Leta ya Kenya imuhambiriza shishi itabona agasubira iwabo, none Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na yo yamutaye muri yombi kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, kubera iyo myitwarire.
Ohereza igitekerezo
|
bamuhane nawe yarengereye ku kibuga koko
coffi urumunyamahane pe?
Nibyo byabo conglese
Ariko rwose uwo musaza yabuze kwihangana? icyitwa ubustar se bukuraho ubumuntu cyangwa ububyeyi? Buriya ari umwana we bakamutikura uriya mugeri byagenda bite? Abe ajya abatikura atyo se yemwe byaba ari akaga. ahagarike kuririmba ahitemo umukino w’abateramakofe n’imigeri ubanza aribyo byamugwa neza.
Umuntu akura arwana kweri? harahagazwe.
Kofi numusazi neza neza