
Hadi Janvier ashyikirizwa igihembo na Twizeyeyezu uhagarariye Kigali Today mu Karere ka Nyanza.
Mu isiganwa ry’amagare ryahagurutse mu mujyi wa Nyamagabe ku i Saa tatu za mu gitondo, Hadi Janvier ni we waje kwegukana igihembo cyari cyashyizweho na Kigali Today, igihembo yahawe kuko ari we watanze abandi bakinnyi kugera kuri ISAR Songa ahari hashyizwe icyo gihembo.

Isiganwa ryahagurukiye i Nyamagabe

Hadi Janvier wakomeje kwanikira abandi kuva i Nyamagabe

Bageze mu mujyi wa Nyanza
Hadi usanzwe akina mu ikipe y’ababigize umwuga mu Budage ya Bike Aid, yaje gufata icyemezo asiga bagenzi be ku buryo bugaragara ubwo bari barenze Gare ya Huye, kuva icyo gihe nta wongeye kumushikira kugera i Nyanza, ndetse no mu nshuro 14 zose bazengurutse umujyi wa Nyanza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|