Banki y’Abaturage yakemuye ikibazo cy’ababuraga inguzanyo

Banki yabaturage (BPR) yakemuye ikibazo cy’abakiriya baburaga amafaranga y’ingunzanyo nini, kuko ubu ifite amafaranga ahagije yo guatanga inguzanyi zose ku bakiriya bayo.

Umuyobozi wa BPR asobanurira abakiriya babo ibyiza biri imbere.
Umuyobozi wa BPR asobanurira abakiriya babo ibyiza biri imbere.

Bamwe mu bakiriya b’iyi banki babivuze kuri uy uwa gatatu tariki 22 Nyakanga 2016, ubwo baganiraga n’ubuyobozi bw’iyo banki hagamijwe gukemura ibibazo abakiriya bayo bafite no kubasobanurira izindi serivisi z’ikoranabuhanga babazaniye.

Basobanuye ko BPR isa nk’aho irerera andi ma banki kuko iyo umukiriya wayo ageze ku rwego rwo kuba umunyemari ukomeye, ahita yigira mu yindi banki kubera ko idashobora kumubonera amafaranga yifuza.

Abayobozi ba Banki y'abaturage bishimana n'abakiriya.
Abayobozi ba Banki y’abaturage bishimana n’abakiriya.

Murema Emmanuel umwe mu bakiriya ba BPR, yavuze ko bahura n’ingorane z’uko ikemura ibibazo by’abafite imari nkeya, kuko iyo hagize umukiriya wayo waka amafaranga menshi atayabona ibyo bigatuma izindi banki zimwitwarira.

Yagize ati “Iyo tuzanye abandi bakiriya duhura n’ingorane z’uko abakiriya bato bakirwa neza. Ariko iyo umukiriya ageze mu ntera ikomeye yo kwaka amafaranga menshi yoherezwa Kigali dosiye ye bakayitera ishoti akajya ahandi.”

Umuyobozi wa BPR Sanjeev Anand, yavuze ko kuva kera iyi banki yari izwiho ko irera abakiriya bato bamara gukura bakigira mu zindi Banki kubera ikibazo cy’amafaranga ariko yongeraho ko icyo kibazo cyamemutse.

Abakiriya ba Banki y'abaturage basangira n'abayobozi bayo.
Abakiriya ba Banki y’abaturage basangira n’abayobozi bayo.

Ati “Banki y’Abaturage kuva kera yari izwiho kurera abakiriya batoya uko bagenda bazamuka bakigira mu yandi ma banki ariko nyuma yo kubona umushoramari twatangiye ibikorwa byo gufasha abacuruzi banini n’abatoya ntawe uzongera kujya hanze.”

Aabakiriya basobanuye ko banyuzwe n’impinduka nziza banki yabo iri kubazanira, bagasaba ko imvugo igomba kuba ingiro, nk’uko Uwitwa Jean Bosco Ngabonziza yabivuze.

Ati “Ayo mafaranga naboneke Abanyarwanda bakore. Dufite imishinga itari iya miliyoni nke. Banki y’Abaturage ni banki yacu kandi iwacu. Ariko imvugo nibe ingiro nk’uko mu Rwanda tubimenyereye.”

Banki y’Abaturage yatangiye mu 1975 ari koperative yo kubitsa no kugurizanya. Ubu imaze kugira abakiriya bakabakaba ibihumbi 28 mu Karere ka Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndabaza BPR, ko yabaye commerciale kuva 2008, kuki idatanga inyungu ku migabane ku banyamuryango bayo nkibindi bigo? BPR we, ubwo nubujura!!!

Biraro yanditse ku itariki ya: 25-07-2016  →  Musubize

NI BYIZA ARIKO BPR IKWIYE GUKEMURA IKIBAZO CYA ATTESTATION DE NON CREANCE ZAYO ZIRI MU ZIHENZE KU ISI !!!!!
HANYUMA NI RYARI ABANYAMIGABANE BAYO BAZICARA BURI MWAKA BAKAGABANA INYUNGU (NKO MURI B.K., RADIANT, SORAS,...) ??????

J yanditse ku itariki ya: 24-07-2016  →  Musubize

BPR NIBA ISHAKA KUVUGURURURA NIHINDURE BA MABAGER B’AMASHAMI BAYO BARANANIWE;ITANGWA RYA SERVICE MURI BPR RITARASUBIRWAHO NTA GITUMA ABAKIRIYA BAYO BATAZAYICIKA

Muhawenimana Evariste yanditse ku itariki ya: 23-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka