Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda Ferwafa, ikipe ya Rwamagana City ndetse n’ikipe ya Musanze zamaze gusezera mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, aho biteganijwe ko kuri iki cyumweru taliki ya 17 Kamena 2016 hazaba hakinwa imikino ya 1/16 cy’irangiza.

Ikipe ya Musanze yagombaga gukina n’ikipe ya La Jeunesse, maze itsinze ikazahura n’izava hagati ya Espoir na Gasabo United, mu gihe Rwamagana yagombaga guhura n’Amagaju, maze itsinze ikazahura n’izava hagati ya Police na Rugende muri 1/8, imikino itegerejwe taliki ya 22 Kamena 2016.

Uko imikino ya 1/16 iteganyijwe kuri iki cyumweru taliki ya 19 Kamena 2016
1. Police vs Rugende (Mumena, 15h30)
2. Rayon Sports vs Miroplast (Kicukiro, 15h30)
3. Isonga vs Etoile del’est (Rwamagana Police Grounds, 13h00)
4. APR Fc vs United Stars (Stade de Kigali, 15h30)
5. SC Kiyovu vs Intare Fc (Stade Muhanga, 13h00)
6. Espoir vs Gasabo United (Stade Huye, 15h30)
7. Gicumbi vs Pepiniere (Stade Kicukiro, 13h00)
8. Etincelles vs Hope Fc (Ferwafa, 15h30)
9. AS Kigali vs Vision JN (Nyakinama, 15h30)
10. Mukura VS vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15h30)
11. Musanze Fc vs La Jeunesse (*La Jeunesse yakomeje)
12. Sunrise Fc vs SEC Academy (Mumena, 13h00)
13. Bugesera Fc vs Kirehe Fc (Rwamagana Police Grounds, 15h30)
14. AS Muhanga vs Esperance SK (Stade de Kigali, 13h00)
15. Marines Fc vs Interforce Fc (Nyakinama, 13h00)
16. Amagaju Fc vs Rwamagana City Fc (*Amagaju Fc yakomeje)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|