Nyamagabe: Inshike zabaga mu nzu zangiritse zasaniwe
Bamwe mu nshike zarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, babaga mu nzu zangiritse basaniwe amazu n’abakozi b’ibitaro bya Kigeme muri Nyamagabe.

Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2016, mbere y’urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 abari abakozi, abarwayi n’abarwaza b’ibitaro bya Kigeme, abahakora ubu basuye inshike basaniye amazu yari yarangiritse
Florida Mukagashumba umwe mu nshike eshatu zasaniwe amazu atangaza ko inzu yabagamo iyo atabona abaterankunga yari kumugwaho kuko yari yarangiritse cyane.
Yagize ati “Inzu nabagamo yari icyondo, nturuzi uriya musarani uko umeze ibiti byari hanze, habanza abaturage kumfasha bashyiraho icyondo, ariko uri hanze akakubona uri munzu, ntako narimeze gusa nshima Imana yo mw’ijuru.”
Therese Nyiragaju nawe inzu ye yinjiragamo amazi akorerwa rigori ashyirirwa n’isima mu nzu bituma nzu he haboneka isuku.

Ati “Nta sima yarimo imbere n’aka karangi, ubu ubuzima bwarushijeho kuba bwiza ubu ndashimira Imana, nukuri barakoze kudufasha.”
Iyi akaba ari gahunda abakozi b’ibitaro bya Kigeme biyemeje yo kujya bita ku bacitse ku icumu batishoboye haherewe cyane cyane ku nshike zitagira uzifasha.
Umuyobozi n’umuganga mukuru mu bitaro bya Kigeme Dr. Ephrem Nzabonima yatangaje ko abakozi b’ibitaro biyemeje kwitanga kugira ngo hafashwe abacitse ku icumu babaye kurusha abandi babifashijwemo n’ubuyobozi.
Ati “Tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’ibanze na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, baturebera ababaye cyane duhereye ku nshike, noneho tukabarura amafaranga buri mukozi atanga uko yishoboye kikaba n’igikorwa ngarukamwaka dukora mu bihe byo kwibuka.”
Ibikorwa byo gusana aya mazu y’inshike, byaratwaye agera kuri miliyoni 1,7Frw. Uko ubushobozi buzakomeza kuboneka n’abandi bakazafashwa, nk’uko babyiyemeje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|