Yagurishije isambu “Ikiryabarezi” kiyamurya yose arakijanjagura
Umusore w’umukarani bakunze kwita KGL wo mu Karere ka Ruhango yagurishije isambu amafaranga yose ayajyana mu “kiryabarezi” kiyamumazeho ararakara arakimenagura.

Hari ku mugoroba wo ku wa 15 Kamena 2016, ubwo uyu musore tutashoboye kumenya amazina ye, ariko abenshi bakunda kwita KGL “Kigali”, usanzwe ari umukarani mu Mujyi wa Ruhango, yamenaga icyo kiryabarezi bivugwa ko yari amaze iminsi akina.
Gusa, ngo buri uko yamaraga gukina yagendaga akubita agatoki ku kandi ngo kirabeshya gikomeze kimurye na we azakimena.
Umwe mu bo twasanze aho yakimeneye mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, yagize ati “Yahoraga agikina, akakirya na cyo kikamurya. Gusa uyu munsi bwo yahazindukiye arakina arakina, amaze gushoramo ibihumbi bine, kimwereka ko agiye kurya ibihumbi 20, ariko nticyayamuha.”
Akomeza avuga ko KGL yatangiye kwitotomba avuga ngo “isambu yanjye koko kirayamaze! Twagiye kubona tobona arateruye no hasi kirashwanyuka afata ibice byacyo atangira kubitera abantu, arangije afata amafaranga yarimo ariruka”.
Abari bahari bakavuga ko akimara kukimena yavuze ko bitamuhagije, ngo keretse icyamuzanira banyirabyo “Abashinwa” akaba ari bo bibonanira.
Uretse uyu cyariye akakimena, hari abandi benshi bitotombaga bavuga ngo babajwe n’uko akimennye batagaruje amafaranga yabo cyabariye.
Umwe utashatse gutangaza amazina ye, yagize ati “Ubu sinkigera mu rugo, bampaye amafaranga ibihumbi 80 ngo njye kubagurira akanyana ku Rupangu, ngeze hano mbona abandi barakina, ndavuga nti ‘njye uwakinaho nkungura aya mafaranga bampaye, kirayarya kirayamara, ubu nibera aha’.”
Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Rurangwa Sylvain, avuga ko agiye kwegera urubyiruko akarushishikariza gukora rukava mu mikino ya tombora no gutega (betting) itarufitiye akamaro, kuko abenshi bahavana ubwihebe bakaba banakwishora mu ngeso mbi.
Mu Mujyi wa Ruhango, kugeza ubu hagaragara ibi byuma bise ibiryabarezi bigera kuri bine, ubu hakaba hasigaye bitatu kuko ikindi kamenwe
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho,bavandi twebwe cyaradushirije,kuko byanzegucika abashinwa baragirango tube abatagi umurimo mudufashe!!
njyewe reka da intendezi hri bi 5,kigabiro1,kumuko1,shangazi1,mumwaga2 hhhhhhhh ni ukuvugango akari kamwe gafite ibiryabarezi10hhhhhhhhhhhhhhjhh!!!!!!!!!
Jyewe Sindenganya Rubanda Ruribwa Nacyo Ndareba Leta Yakizanye!Ubuse Ko Inkotanyi Zasekaga Kinani Ahimba Tombora Y’ingagi?Ubu Zirikubeshyera Iki Abaturage Koko
Twebweho kiratumaze hano nyamasheke Irwabidege abanyeshuri bahamariye minerivare. naho ingo nyishi zaratanye kubera IKIRYABAREZI
Izina ryacyo rirahagije kugirango ube wahitamo kugikina cg kukireka ;ni ikiryabarezi koko niba uri umurezi nyine uzagikina,niba utariwe ntacyo wakina.ese wibaza ko umuzungu wakizanye akaba asorera leta imisoro myinshi yakizaniye guhomba cg kunguka,none se wibazako setting zacyo atariwe wazikoze?none se yazikoze ngo ahombe?none se ko kibarya frw yanyu agashira mugasubira ku isuka,wari wumva bo bahombye bahasubira iwabo.ibyo byose ubyibajije mbere yo gukina ,wahita ubireka.leta nayo nifashe urwo rubyiruko kurushishikariza gukora,aho kwifuza gukira batakoze.MURAKOZE
MUBYUKURI IKI KIBAZO CUGARIJE ABANYARWANDA BOSE, NANJYE MFITE UMUKOZI UMNKORERA MOBILE MONEY BURI MUSI AMBWIRA KO YAHOMBYE NAJYA KUMUBONA NIMUGOROBA NKAMUSANGA YIBEREYE MUKIRYABAREZI, Leta nidufashe ibi bintu ibihagarike.
ikiryabarezi sinakigaya ahubwo njye ndagaya abagagikina, izina cyitwa ubwacyo rigaragaza ko abagikina ntabwenge bagira, umunyarwanda yaciye umugani ngo urwishigishiye ararusoma, mujye mubanza mushisho ze murebe izo setting zacyo n’uwazisettinze n’ icyo ashaka kugeraho
NGO bamuriyisambu ntibabizi twe baturiye amasambu none ngo nyeshu nyeshu ,ihangane sha twe ntikivuga, basigaje nokuturya ni(intoryi)niba ntagikozwe ,dorinama rero babetinzi bavandimwe ...umuntu Uzi gukora shuwa duru kuturusha ajye natwe aturabura tubafate ,bano baswa Babazungu Batuzengereje.
mubyukuri byo leta nidahagurukira iki kibazo kijyanye no GUTEGA(BETING) gutera imbere k’urubyiruko rw’URWANDA bizagorana, kuri ubu abashomeri ndetse na bamwe mu banyeshuli niho basigaye birirwa byumvikana ko n’ubonye agashoro arakihasiga mugihe we aba yibwira ngo agiye gutega abarye maze yunguke. none c ko baciye urusimbi ko nibe n’urusimbi waribwaga nuwo uzi nibura ayo yakuriye akagenda akayabyazamo igikorwa
none ikibazo ubu turi kuribwa nabo tutazi. ok izo ni tasks za leta niba idahagurukiye icyo kibazo urubyiruko rw’URWANDA ruzagerwaho n’ingaruka zitoroshye. ok thenks.
Njyenasabagako inzegozaretazakurikiranikikibazo.sinibazukunturetayurwandayareberakandingozisenyukazisenywanumwanawumushinwa.ubwose uwowatumwinka akayashyirakukaryabarezinageramurugontihazavukintambara?
reta izahagurukire ibyo bikorwa kuko bimaze gusenya ingo nyinshi
hahahahaha ndapfuye gusa uti ubutaha kizakurya na yayandi