Batoraguye uruhinja rwapfuye Babura uwarubyaye

Mu Kagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika ho mu Karere ka Burera, hatoraguwe uruhinja rwapfuye, ariko ntabashobora kumenya uwaruhataye.

Abaturage bareba aho urwo ruhinja rwari rwatawe.
Abaturage bareba aho urwo ruhinja rwari rwatawe.

Uwo mwana w’umuhungu yabonetse mu bishyimbo bihinze munsi y’urugo rw’umuturage, utuye hafi ya Santere ya Nyagahinga. Uwahamutaye yari yamurengejeho ibitaka ariko ibice bimwe by’umubiri we bigaragara hejuru.

Ruhanika Gaspard, umuturage wabonye urwo ruhinja bwa mbere, avuga ko mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2016, yabonye amaraso mu nzira, agira ngo ni umuntu bahiciye.

Akiyabona yahiye afatanya n’abandi baturage batuye aho, bashakisha mu bishyimbo bihahinze ngo bareba uwo muntu baba bahiciye. Ngo baje kugwa kuri urwo ruhinja rwapfuye. Ayo maraso ngo yari ay’uwaruhabyariye.

Agira ati “Tuba tubonye utuguru n’agatwe, n’akaboko ubwo duhita duhamagara ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru uwabyaye uwo mwana akahamuta yari ataraboneka. Gusa ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika, bufatanyije n’inzego z’umutekano, bahise bakoresha inama abaturage babasaba ubufatanye mu gushaka uwamutaye.

Ababyeyi bari bumiwe bishwe n'agahinda.
Ababyeyi bari bumiwe bishwe n’agahinda.

Abaturage banditse ku dupapuro abo bakeka. Abo bagaragaje bose bahita bajyanwa kwa muganga gupimwa ngo hamenyekane uwaba yabyaye urwo ruhinja cyakora na byo ntibyagira icyo bigeraho kuko muri abo basanzemo bane batwite n’abandi nta kibazo bafite.

Ubuyobozi bw’umurenge ariko bwavuze ko hari umukobwa wari uherutse kujya kuburegera ko hari umusore wamuteye inda akamwanga, buvuga ko bugiye gukurikirana ngo burebe niba ari we waba yakuyemo inda.

Abaturage bo mu Kagari ka Nyagahinga bari baje kureba aho uwo mwana yatawe, wabonaga bijimye mu maso, abandi bifashe mapfubyi bigaragara ko bahungabanye. Bibazaga umuntu waba wakoze ibyo kuko ngo mu gace batuyemo ntibyari bimenyerewe.

Umugore wari uhetse umwana utashatse gutangaza izina rye yagize ati “ (uwakoze ibi) Nyine ni umurozi!..Imana ikamuha nk’uyu, akamubyara, akaza kumutabika mu bishingiriro by’umuntu kandi ingumba iri kuririra hariya, utarasama n’inda ngo ivemo!”

Uwataye urwo ruhinja namenyekana azafatwa ashyikirizwe inzego zibishinzwe ahanwe hakurikijwe amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka