IPRC - Kigali yeguriwe ikigo gifite agaciro ka miliyoni zibarirwa muri 700 Frw

Ikigo cy’Abanyakoreya y’Epfo cy’Iterambere (KOICA) cyeguriye IPRC Kigali ikigo gikorerwamo ubucuruzi n’amahugurwa kitwa RZ Manna gifite agaciro k’ibihumbi 900$ bingana na miliyoni 702,4Frw.

bahererekanya amasezerano yo kwegurirwa ikigo.
bahererekanya amasezerano yo kwegurirwa ikigo.

Iki kigo giherereye i Nyarutarama mu Murenge wa Remera, kikazajya Kinjiriza IPRC Kigali amafaranga kuko gisanzwe ari ikigo cy’ubucuruzi gikora kikanacuruza imigati, za gato, ibisuguti na Kawa igezweho.

Mu muhango w’ihererekanyabubasha kuri uyu wa gatatu tariki 15 Kamena 2016, Cho Hyeong Lae uhagarariye KOICA mu Rwanda, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukomeza guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda.

Umuyobozi wa WDA Gerome Gasana yizeje ubufatanye mu gukomeza kugiteza imbere.
Umuyobozi wa WDA Gerome Gasana yizeje ubufatanye mu gukomeza kugiteza imbere.

Yagize ati “Tunejejwe cyane no kubegurira iki kigo kugirango kirusheho guteza imbere ubunyamwuga mu bihakorerwa, ariko kinakomeze kubinjiriza amafaranga kuko ubusanzwe kitabirwa cyane, kuko amafunguro ahatunganyirizwa akundwa kubera ategurwa n’inzobere.”

Iki kigo kizanafasha mu guhugura abanyeshuri ba IPRC Kigali ndetse n’abandi biga ibijyanye n’ubumenyingiro mu gashami ko kwakira neza abantu (Hospitality), kuko gifite ibikoresho bihagije kikanagira abarimu b’inzobere mu kwigisha ibijyanye no gutunganya amafunguro.

Gato zo mu bukwe no mu bindi birori bitandukanye arahatunganyirizwa.
Gato zo mu bukwe no mu bindi birori bitandukanye arahatunganyirizwa.

Eng Murindahabi Diogene Umuyobozi wa IPRC Kigali, yashimiye yijeje KOICA kuzafata neza iki kigo bakibyaza umusaruro yaba uw’ubukungu n’ubumenyi.

Ati “Iki kigo tweguriwe tuzakomeza kugiteza imbere, tukibyaza umusaruro ku rwego rw’amahugurwa y’abanyeshuri ndetse no mu rwego rw’ubukungu, turanizera ko gishobora no kuzaguka kiikagaba amashami no mu zindi ntara.”

RZ Manna hatunganyirizwa imigati, ibisuguti, amagato n
RZ Manna hatunganyirizwa imigati, ibisuguti, amagato n’ibindi.

Gasana Jerome Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Guteza imbere Ubumenyingiro (WDA), nawe yashimiye cyane Ikigo cya Koica ku ruhare rwacyo mu guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda, biciye mu bikoresho, mu barimu n’amahugurwa.

Gasana yanijeje ubufasha ubuyobozi bwa IPRC Kigali, kugira ngo iki kigo gikomeze gutera imbere, cyaguke kandi kigere ku nshingano zacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubwo ari ikigo cya Business kikaba gitanga amafaranga, mbahaye umwaka 1 gusa muzaba mumbwira. Bagiye kukirya, imashini bagurishe ubundi icyari ikigo kibe amateka mu myaka 2. Tubitege amaso.

Kamashashi yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Nibyo koko kuko IPRC KIGALI irashoboye byumwihariko ifite ubuyobozi buhamye kndi bukora cyinyamwuga kuba beguriwe icyo kigo biratanga isura nshya idasanzwe kandi ije kongera gufasha Abanyarwanda muri rusange. byumwihariko hashimirwe KOICA

Ibarushamaboko Alain yanditse ku itariki ya: 16-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka