Mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, yakinnye umukino wa gicuti wari mu rwego rwo Kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, umukino bakinnye n’ikipe y’igihugu ya Maroc.

Uyu mukino kandi waje kwitabirwa n’abahungu babiri ba Perezida Kagame aribo Kagame Kigenza Ian na Kagame Cyizere Bryan.



Ku munota wa 3 w’umukino, ikipe y’u Rwanda yaje kubona igitego cyatsinzwe na Blaise Itangishaka ukina mu ikipe ya Marines, maze Maroc iza kukishyura ku munota wa 42 gitsinzwe na Boussafiane Hicham, maze umukino urangira amakipe yombi anganya 1-1.
Ababanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Hategekimana Bonheur,Sibomana Arafat, Nsabimana Aimable, Yamini Salum, Niyonkuru Amani, Manishimwe Djabel, Ntwari Jacques, Niyibizi Vedaste, Itangishaka Blaise, Nshuti Savio Dominique, Kagame Kigenza Ian.


Andi mafoto


















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
cool nibyiza twigire kuri prezida wacu natwe dutoze Ababa bacu ruhago cg c izindi mpano bafite thanks
Nkuriya Muntu Urimo Gutandukira Agatangira Kugereranya Abana Ba Kagame Na Ba Habyarimana Murabona Atarimo Kuvanga Ibintu,sha Nkugire Imama Ujye Ureba Imbere Kandi Uharanire Ko Ibyabaye Bitazongera Kuba Kandi Ntawe Uzi Aho Buri Bwire Ageze Nkongera Nti Akabando K’iminsi Ugaca Hakibona, Imana Ikongerere Ubwenge!Ntago Nasoza Ntashimiye Ian Na Brian Kagame Bakinnye Neza Cyane Kandi Bishimye Banaseka!
dore urwanda rwiza pe
abana bacu tubatoze gukunda igihugu. H,E Paul Kagame genda uri umubyeyi mwiza pe
nkubu iyo babandi bihishe iyo mu mshyamba bibuka ko batigeze banatekereza gukoza uruki ku mupira ahubwo bbazikoreshaga mu muguhemuka reka mbaze ibyo mwene bagosora yakorakga na mwene Ntibitura,nabandi nabandi mubona haraho bihiriye nibyubu mujya mwibuka muri mouvement d’ensemble niho naboneye j.piere fils Habyara ashaka abagore kuko nicyo yikundiragaa aherekejwe na leone mbonabaryi .reka tujye tugerereanya njye mbona abana bubu bafite indero naho abandi bari baziko aribo Alpfa na omega .bana bakera rero nako ubu muri abasaza mbatuye uru Rwanda muzaze murebe aho nabamwe mwategekaga kwica ubu tukesha inkera.ariko u rwanda rukunda abicuza bakihana muzaze tubaategeye yoombi bana bacu gusa muzabe mwarahindutse
Aba basore bajye bajyamo babatoze gutsindisha umutwe gusa ubundi urebe ngo amavubi azajya atsinda douzaines des buts... 😂😂😂😂😂
Ibi bintu birashimishije, bigaragaza uburyo Umuryango wa Perezida wa Repubulika urera abana babo mu muco wa siporo, abanyarwanda rero babone ko iyo leta idukangurira kwitabira siporo nabo babikora
Aba bana b’umukuru w’igihugu bazavamo abakinnyi kabisa nibakomereze aho. Ni byiza cyane kubona baratanze contribution yabo mu mukino wo kwibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
woooooow, iyi match nahombye koko, numvaga kuri radio bimeze neza rwose , aba bana nabahanga nkase umuhate no kwitanga woooow ibi byerekana ko dufite igihugu kiza , kuza gukina ntimugire ngo ni loisir , wapi biravuna birarushya ariko bakarenga bakaza kuwuconga ibi ntako bisa
NOMUMAVUBI MAKURU BAHE IKIZERE ABATOZA BABANYARWANDA NABO BABIKORA ARK NTAMUTOZA DUFITE.
Oya we! Tubivuge tubisubiire aba bana ni beza cyane wweeeeee!!! Uziko banasumba kwa zero abari mukibuga bose!!! Njyewe Imana impaye kubyara abana basa n’aba HE Kagame kabisa nabyara nkuzuza isi!!!! Abana beza cyane ku isura kandi batuje!!!Mubigaragara n’umutima ni mwiza cyane!!! None no gukina barabizi!!! Ariko Mana weee Our First Family kabisa yuzuye imigisha!!!
courage kubasore bacu bakomerezeho kbs
tujye twemera burya Famille yo kwa H.E izi ibintu pe, kuba aba bana bakina football jye ntibyantangaje