Gukoresha Biogaz byatumye arengera ibidukikije anatanga akazi ku baturanyi
Karinda Venuste utuye Umurenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, aravuga ko gukoresha Bigaz byatumye agabanya amafaranga yatangaga ku nkwi ndetse bituma atanga akazi ku baturanyi be.

Uyu mugabo yubakiwe Biogaz mu mwaka wa 2014 n’umushinga WACDEP ubungabunga ibidukikije, nyuma yo gusanga atunze inka zigeze ku icumi zizamufasha kubona amase ahagije yabyazwamo ingufu za Biogaz.
Karinda avuga ko gukoresha Biogaz byatumye agabanya ubwinshi bw’amafaranga yatangaga ku nkwi, ubu akaba ayakoresha ibindi.
Agira ati “Mbere yo gukoresha Biogaz, twakoreshaga inkwi zadutwaraga amafaranga arenga ibihumbi 10Frw mu cyumweru mu kazi nkora ko gutekera abantu, ariko ubu ayo mafaranga tuyakoresha ibindi cyangwa tukayabika kuko ubu tutagicana inkwi.”

Avuga kandi ko gukoresha Biogaz kwe byagiriye akamaro bamwe mu baturanyi be, aho abaha akazi mu gukenura inka ze no kumufasha gutunganya amase yifashisha mu kigega cya Biogaz, akabahemba.
Ati ”Kugira ngo tubashe gukoresha Biogaz bidusaba ko ikigega gishyirwamo meterokibe (m3) umunani, kubyifasha rero murumva ko bitatworohera. Ibi rero bidusaba kwiyambaza abaturanyi bacu badafite akazi tukakabaha, bakadufasha tukabahemba, bakabasha kwikenura.”
Anavuga ko nyuma yo kubyaza ingufu amase akoreshwa muri Biogaz, aya mase ahita akoreshwa mu mirima ye ndetse n’iy’abaturanyi nk’ifumbire, bikanafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Karinda yongeraho ko gukoresha Biogaz byatumye arengera ibidukikije kuko ibiti batemaga bashaka inkwi zo gukoresha bitagitemwa.

Ati “Umubare w’inkwi twakoreshaga ni mwinshi kandi ibiti iyo bitemwa gushibuka bisaba igihe. Twashoboraga kuzisanga na zo zabuze burundu, ariko ubu ibiti ntibigitemwa, ibidukikije byaratekanye kubera gukoresha Biogaz.”
Karinda avuga ko ashingiye ku kamaro yabonye muri Biogaz mu gihe cy’imyaka ibiri amaze ayikoresha, akangurira n’abandi batunzi bafite inka kwitabira gukoresha Biogaz kuko ari ingirakamaro ku bantu ndetse no ku bidukikije.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabikunz kabisa noshobora kubikora gute
numva ndabikunz kabisa kandi naje ndabishaka ariko nashaka kuvyikorera mubimfashijemwo