
Iki kibazo kiri mu kagari ka Nkomero mu Murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza. Bamwe mu bavuganye na Kigali Today, basobanura ko mu 2011 ayo mafaranga bayahaye uwahoze ari muganga w’amatungo mu murenge wabo mu bihe bitandukanye.
Nteziryayo Silas umwe muri abo baturage, avuga ko yahaye 3000Frw uwahoze ari muganga w’amatungo yabo witwa Habimana Janvier ayita ko ari ubwisungane bw’amatungo, kugira ngo ajye ashobora kubavurira amatungo yabo mu gihe yarwaye.

Agira ati “Njye na bagenzi banjye buri umwe wese kuva yamuha ayo mafaranga ntawongeye kumubona, ndetse n’ikitubabaza cyane n’uko nyuma yaho twagiye turwaza inka tworoye ariko bwa bwisungane mu buvuzi bw’amatungo twatanze ntibugire icyo butumarira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukingo, Muganamfura Sylvestre yemera ko ayo mafaranga yatanzwe ariko ntihagire umuturage n’umwe agoboka mu kumuvurira amatungo.
Ati “Nibyo koko abaturage batanze ayo mafaranga ariko bigaragara ko yagiye anyuzwa kuri konti yo mu murenge SACCO nyuma biza guhagarara ntiyongera kunyurayo.”

Uyu muyobozi w’umurenge yatangaje ko harebwe kuri ya konti bagasanga iriho ibihumbi birenga 63 FRW.
Akomeza avuga ko nyuma ya 2011 nta yandi mafaranga yongeye kunyuzwaho ari byo byerekana ko habayemo ikibazo.
Habimana Janvier wahoze ari muganga w’amatungo mu Murenge, yahakanye ko ntaho ayo mafaranga yari ahuriye nayo, avuga ko ayo yagiye ahabwa yose yayashyikirije komite yo kuyacunga abaturage ubwabo bitoreye.
Mu rwego rwo kugaragaza irengero ry’ayo mafaranga hatangiye gukorwa iperereza mu baturage bayatanze, nayo babona kuri konti kugira ngo bayasubize abaturage bizwi neza ko ntayarigishijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|