Ikipe y’umukino w’amagare y’abagore yitwa Inyemera iratangiza iyo kipe ku mugaragaro inakoresha isiganwa rizabera i Gicumbi kuri uyu wa kabiri hizihizwa umunsi w’abagore
Abashoramari n’abajyanama ku iterambere ry’umugore bibumbiye mu Nama y’Abagore ku Isi (Global Women’s Summits) bagiye guteranira i Kigali basangize ubunararibonye Abanyarwandakazi.
Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Ntwali ho mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru barasaba ubuyobozi kububakira inzu zabasenyukiyeho.
Urubyiruko rugomba kujya ku rugerero mu Karere ka Karongi rukomeje kugararagaza ubushake buke mu kwitabira ibikorwa biba biteganyijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buri mu rugamba rwo guhangana n’abatubahiriza gahunda yo guhuza ubutaka bagahinga amasaka ahagenewe guhingwa ibihingwa byatoranyijwe.
Imbuto Foundation yahembye abakobwa 17 batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka wa 2015 bo mu turere twa Rulindo na Gakenke.
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyanza aratangaza ko amasezerano ako karere kari gafitanye na Rayon Sports ashobora kuvugururwa
Abatuye i Nzige mu Karere ka Rwamagana bavuga ko inzira zubakwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ari zo ziteza impanuka.
Komisiyo ihuriweho n’íbihugu by’u Rwanda na Congo mu gusubizaho imipaka yashyizweho n’Abakoloni 1911 yamuritse imipaka yasubijeho yari yarasibanganye.
Abarokotse Jenoside bo mu Kagari ka Bitare, Umurenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru bahuje amateka n’abanya Bisesero bose bagerageje kwirwanaho hagira abarokoka.
Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly avuga ko n’ubwo u Rwanda rudafite amabuye y’agaciro menshi rufite uburanga rukwiye kubyaza umusaruro.
Abakuriye inama y’igihugu y’abagore barahamagarirwa kwegera abo bahagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu kugira ngo babafashe kwitabira gahunda za Leta.
Ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, baravuga ko babangamiwe n’umuhanda uhagana utuma bamwe muri bo bakuriramo inda mu nzira.
Abana b’impunzi baturuka mu Nkambi z’Abakongomani barishimira guhabwa amahirwe yo kwiga mu Rwanda kugeza mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye abaganga baturuka mu Buhinde b’Umuryango Mpuzamahanga uharanira ubumuntu wa Rotary, na bo bamwizeza kuzakomeza kuvura Abanyarwanda.
Mu isiganwa ku maguru rizenguruka intara ryabereye i Nyanza kuri uyu wa Gatandatu,abana b’abakobwa bakiri bato bagaragaje ko bafite impano nyuma yo kwanikira abakuru n’abahungu
Igihugu cya Suwede kibinyujije mu mushinga witwa “RCN Justice & Democratie”, kirimo gutanga ibikoresho n’amahugurwa kuri Komite z’Abunzi mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame, yigishije abikorera uko babyaza umusaruro (“gutabira”) amahirwe akomeye ariko atarakorwaho y’ikibanza cy’ubutaka u Rwanda rwahawe ku Nyanja Itukura.
Abana 56% bakwiye gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida,ntabwo ibageraho kuko babuzwa uburenganzira n’ababyeyi babo banga kubapimisha ngo bamenye uko bahagaze.
Koperative ibyiza biri imbere yo muri Ndora, ikora imbabura za cana rumwe irasaba gufashwa kumenyekanisha ibyo ikora ikabona isoko
Ikipe ya Espoir itahabwaga yongeye guhangara Rayon Sports banganya igitego 1-1 mu mukino wa Shampiona wabereye kuri Stade ya kigali i Nyamirambo
Kangwagye Justus wari Meya w’Akarere ka Rulindo yabaye umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ku rwego rw’igihugu.
Urubyiruko rugomba kumenya amateka ya Jenoside rutagamije kubika inzika, ahubwo ari ukugira ngo bibatere imbaraga zo gukora ibyo abishwe basize badakoze.
Uwitandukanyije na FDLR agataha mu Rwanda ahamya ko kumva radiyo zo mu Rwanda bihanishwa inkoni 30 no kumenerwa radiyo.
Mu muhango wo kwakira Perezida wa Djibuti Ismail Omar Guelleh,Perezida Kagame yamushimiye impano y’ubutaka bwa Hegitare 20 igihugu cye cyahaye u Rwanda.
Inama y’Abagore ku rwego rw’Isi (Global Women’s Summits) igiye guteranira mu Rwanda ku nshuro ya mbere yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, uzaba tariki 8 Werurwe 2016.
Habura amasaha 24 ngo Rayon Sports ikine na Espoir,umutoza Massoudi Djuma yamaze gutangaza abakinnyi 11 azabanzamo ku mukino wa Espoir uba kuri uyu wa Gatandatu
Ikigo cy’u Rwanda cy’Iterambere (RDB) n’icya African Parks bifatanya gucunga Pariki y’Akagera na Guverinoma y’Ubuholandi, bamuritse umushinga wo kugarura inkura (Rhinoceros) mu Rwanda.
Umuryango w’Abanyeshuri n’Abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, watangije gahunda ngarukamwaka y’ibikorwa bitegura kwibuka ku nshuro ya 22.
Abantu bataramenyekana bitwaje ibyuma baraye bateye ikigo cy’isosiyete ikora umuhanda ya China Road ngo biba asaga miliyoni 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Werurwe 2016, Perezida wa Djibouti Ismail Omar, yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri. Akaba ari bwakirwe na Perezida Kagame.
Umuyobozi Mukuru wa Rotary International, Ravi Ravindran, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, anatangaza ko ashimishijwe cyane n’intambwe u Rwanda rwateye nyuma y’igihe gito rubayemo Jenoside.
Ubushakashatsi bwiswe FinScope buragaragaza ko kugeza muri uyu mwaka wa 2016, 89% by’ Abanyarwanda bamaze gutera intambwe mu kwitabira kugana ibigo by’imari.
Nsanzimana Isaac usanzwe ukina mu ikipe y’abana i Gikondo,agiye kwerekeza mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Bufaransa
APR Fc yatsinze Amagaju ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo
Komiseri mukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface asanga gushinga kaminuza atari ubucuruzi ahubwo ari ukubaka igihugu.
Abatuye mu Murenge wa Mugano basabye ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Nyamagabe kubaha umuhanda n’amashyanyarazi bakava mu bwigunge.
Abahinzi bo mu Karere ka Gatsibo ntibasobanukiwe n’ingaruka zo gutwikira ibisigazwa by’imyaka mu mirima, aho babikora batekereza ko byongera kweza.
Akarere ka Nyarugenge kashyikirijwe n’inkeragutabara ibikorwa binyuranye zagakoreye bihwanye na miliyoni 420 z’amafaranga y’u Rwanda kandi kishimira uko byakozwe.
Miss Sharifa asanga impano ye y’ubugeni igiye kumenyekana no gutera imbere kubera ko kuba nyampinga bizamufasha guhura n’ababifitemo uburambe bazamufasha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinzi kugira uruhare mu kurinda uburwayi bw’imbuto nshya y’imyumbati bari guhabwa.
Abashoferi n’abagenzi bategera imodoka muri gare ya Rwamagana bari mu rujijo baterwa no kuba itubakwa kandi yaragombaga gutangirana na 2016.
Abanyeshuri bane n’Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Kigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Miyove muri Gicumbi batawe muri yombi kubera urupapuro ruriho ingengabitekerezo ya Jenoside.