Knowless mu bahatanira igihembo “NEA” muri Nijeriya
Butera Knowless ari mubyishimo byo kwaguka kwa muzika kuko ari we muhanzi nyarwanda rukumbi ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri Nijeriya.

Butera Knowless amaze igihe akora ibikorwa binyuranye byo kwagura muzika ye aho agenda akorana n’abahanzi banyuranye bo hanze y’u Rwanda, agakorera amashusho y’indirimbo ze nyinshi hanze y’u Rwanda.
Agenda kandi ashyira ingufu mu gukora indirimbo mu ndimi z’amahanga cyane cyane igiswahili; none birimo kugenda bimuhesha amahirwe yo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Kuri ubu, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo muri Nijeriya mu kiswe “Nigerian Entertainment Awards” (NEA); ibihembo ngarukamwaka bigiye gutangwa ku nshuro ya 11.
Ni irushanwa rigaragaramo ibyamamare muri muzika muri Afurika nka Flavour, Iyanya, Wizkid ari na bo bayoboye kubera imyanya myinshi bahatanira.
Mu kiganiro twagiranye na Knowless yagize ati “Byanshimishije cyane, ni intambwe ishimishije cyane kandi ni n’igikorwa kinini nakwiye kwishimira, byanejeje muri rusange.”
Ibihembo by’iri rushanwa bizatangirwa i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 4 Nzeli 2016.
Knowless Butera agaragara mu cyiciro cy’abahanzikazi b’Abanyafurika ariko badakomoka muri Nigeria bigaragaje kurusha abandi uyu mwaka akaba ahanganye na Vannessa Mdee wo muri Tanzaniya, Efya wa Ghana, Lira wo muri Afurika y’Epfo, MZ Vee wo muri Ghana, Sheebah Ndiwanjawulo wo muri Uganda, Adiouza wo muri Sudani na Victoria Kimani wo muri Kenya.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Butera Imana izamube hafi imushyigikire rwose ahagararire u Rwanda uko bikwiye. Amahirwe masa kuri we
BONNE CHANCE KDI TURI INYUMA YAWE
oh! nibyiza cyane Knowless nakomeze atere imbere kandi umuco nyaRwanda nakomeze awusigasire tumurinyuma ahubwo nimudufashe mutwereke inzira y’uko twamushyigikira kuko mubari bahesha ishema uRwanda.
Butera we komeza utere imbere mwana wacu kandi uteze imbere umuco nya rwanda witandukanye na zanyakatsi zirirwa ziyandaritse ngo zirashaka kumenyekana
Sha ndabona Aliwe uzagitwala.
Nukuri Birakwiye Kuba Nkabanyarwanda Tugira Umuhanzi Wishimiwe Bigezaha Nimba Hari Cyakorwa Muzabitugezeho Natwe Tumushyigikire Akomeze Azamuke Mumuziki We Aheshe Ishema Abanyarwanda Nabandi Bakizamuka Bazamwigireho Murakoze.
ndishimye cyane kd nabanyarwanda twese ndabizi neza ntawo bitashimisha kuko nagaciro gakomeye cyane ari kuduhesha anerekana ko m’urwanda Hari Uburinganire,byumwihariko Nk’intwarane Mwese Tugomba Guserebura Kuko Twahisemo Neza Duhitamo Uzaduhesha Agaciro.Ndangije Nifuriza Knowless Gucyura ICyo Gihembo Murwanda Murwagasabo.