Bakundaniye kuri telefoni, birangira ataje ku munsi wo gufata irembo
Umusore wamenyaniye n’umukobwa wo mu Karere ka Nyagatare kuri telefoni ntiyabonetse ku munsi wo gufata irembo kandi bamwiteguye.

Ku wa Gatandatu, tariki 11 Kamena 2016, ni bwo umuryango w’uwo mukobwa wari wabyutse witegura uwendaga kuba umukwe, kuko yari amaze igihe akundana n’umukobwa wabo kandi amwizeza kuzamurongora nubwo byaberaga kuri telefoni.
Se w’umukobwa yabwiye Kigali Today ko yivuganiye n’uwo mukwe we, akamwizeza ko azaza gufata irembo, na bo bakamwizera batabanje gushishoza.
Yagize ati “NJye umukobwa yambwiye ko afite ubukwe kandi anyizeza ko uwo musore baziranye ndabyemera. Iri ni isomo kuko telefone ni umuyaga ntagakwiye kwemera ibiyivugirwaho byose ntashishoje.”

Ababazwa n’umwanya yataye yiteguye abakwe n’abaturanyi yabeshye bagombaga kumufasha mu kwakira abashyitsi.
Umusore wari witeguwe akomoka mu Karere ka Rubavu, akaba yaramenyaniye n’umukobwa kuri telefone igendanwa.
Kigali Today ivugana na we kuri telefoni, yayibwiye ko uwo mukobwa baziranye kuri telefone gusa, ntawe urabona undi. Yemera ko yizeje uyu muryango kuwusura ariko atari ugufata irembo kuko we afite umugore we.
Ati “Erega nababujije guteka no kugura ibinyobwa nkeka ko ari ikimenyetso ko ntaza. Gusa iyo ntaza kugira ibyo mpfa n’uwo mukobwa, nari buze niyoberanije ndi kumwe na murumuna wanjye, yashima akaba ari we utereta uwo mukobwa.”
Avuga ko atiyumvisha ukuntu umukobwa yari guteguza umuryango ubukwe bw’umuntu ataraca iryera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Musabyemariya Domitille, asaba urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu bushishozi. Avuga ko ntaho byabaye ko abantu bakundanira kuri telefone bataziranye ngo bashakane.
Ati “Ikoranabuhanga ni ryiza ariko bashishoze kuko bashobora kubeshywa bakaribwa n’utwabo. Ntaho byabaye gukundanira kuri telefone ngo ubukwe butahe.”
Abaturage bo bavuga ko babiketse kare ko ubukwe butari butahe umunsi babwirwa ko bitegura ubukwe butagira umuranga, bidasanzwe mu muco Nyarwanda.
Nubwo Kigali Today itabashije kubona umugeni (umukobwa), umusore wagombaga gufata irembo yayibwiye ko urukundo rwabo kuri telefone rumaze ibyumweru bibiri.
Ohereza igitekerezo
|
yewe bavuze ukurikoko mu mutara murabatesi umukwe uytarabona abaho?
Uwomuryango Ukomeze Kwihanga Uwo muco warateye murubyiruko kubasore nabakobwa nu gushishoza? kondi umuntu ni?? mugari
KARABAYE KOKO! NUGUSHAKA UMUGABO GUSA? Ahaaaaaa!
ABAKOBWA BARIBAMAMA.NTAHO ABUBU NIBASHISHOZA PE.IBAZE NAWE
nibihangane sibobambere basebye.ariko umukobwa ashoboye kuba ajyeze muzabukuru wakizera ute uwo utarabona amaso kumaso.
Ariko aka nakumiro koko,yaba uwo mukobwa yaba na se ndabagaya ni gute wakwemera ko umuntu aza gufata irembo utaramuca iryera atari hanze y’igihugu?ntago bibaho rwose koko naho yaba ataboneka arabanza agtuma intumwa mbega ngo baraseba ,nyamuneka rubyiruko mwirinde ii koranabuhanga rizarikora
reka nibarize urubyiruko rwubu akabazo kamwe niko yemwe bako koko ntasoni mugatinyuka mukabwira abasaza ngo mufite ubukwe namwe uwo mukundana mutamuzi ? mbega kugumirwa mbega kwiheba mbega guseba . koko ?
Uwomukobwa niyihangane
Arikorero nawe yagize ubwengebuke
Ibyumweru bibiri koko.!!?bakobwa mumenyeko haje nabatekamutwe.
yewe nta mpamvu yo gukunda uwo utarabona kuko uko uba umtekereza ashobora kuba atariko ateye.nuko rero tugomba kumenyana bihagije mbere yo gufata decision yo kubana
niyihangane ibyo nibyobyeze nge sinamuseka kuko arabagabo bubu nabahungu bubu Bose nikimwe.
uwo mugabo akwiriye gukurikiranwa agahanwa kuko yabeshye nkana kandi yabigambiriye.
mwabantu mwe ibyo bintu murumva bishoboka?cyokora uwo muryango w’umukobwa wabonye isomo,abakobwa murashishoze neza.