Ibigo bya Leta i Nyanza ngo byari byarahawe abayobozi bateguriwe Jenoside
Abari abakozi ba Perefegitura zahinduwemo Intara y’Amajyepfo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bubukiwe i Nyanza ku cyicaro cy’Intara.

Igikorwa cyo kwibuka izo nzirakarengane cyakozwe, ku wa 17 Kamena 2016, na bamwe mu miryango yarokotse Jenoside, Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’uturere tuyigize hamwe n’inshuti zabo zaje kubafata mu mugongo.
Mu rwego rwo kubibuka no kubunamira hashyizwe indabo ku rukuta rwanditseho abagera kuri 98 bari abakozi b’izahoze ari perefegutura ya Gitarama, Butare na Gikongoro bimaze kumenyakana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mukamwiza Gloriose, wavuze mu izina ry’imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside, yavuze ko babazwa na bamwe muri bo baburiwe irengero, imyaka 22 ikaba ishize batarabasha kuboneka ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati “Habyarimana Jean Baptiste wahoze ari umuyobozi w’icyahoze ari perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside yarafashwe afungirwa mu biro by’inyubako yahoze akoreramo maze ihinduka gereza ye”.
Uyu Mukamwiza ni mushiki Habyarimana Jean Baptiste. Yavuze ko bafite amakuru ko Leta yahoze yiyita iy’abatabazi yamuvanye i Butare ikamujyana i Murambi ya Gitarama bagenda bamuzungurukana.

Mu ijwi ryuje intimba n’agahinda, yasabye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo gukomeza gushakisha amakuru y’aho yaba yariciwe kugira ngo ashobore gushyingurwa mu cyubahiro.
Ati “Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, nkanjye uhagaze hano nka mushiki we mfite agahunda gasaze kuko ntashoboye kumushyigura ngo ahabwe icyubahiro cye cyari kimukwiye”.
Mu buhamya bwatanzwe n’uwitwa Kayitesi Immaculée yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ijya kuba byose byari byarateguwe.
Ati “Mbere y’uko Jenoside itangira bimwe mu bigo bya Leta n’amashuli akomeye y’ i Nyanza byatangiye kujya biyoborwa n’abantu bari barateguwe mu gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside”.
Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yavuze ko Jenoside itazongera kubaho abishingira ku gaciro Leta y’ubumwe iha abaturage bayo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|