Bababazwa no kutamenya aho abiciwe kuri Ste Famille bajugunywe
Abarokokeye Jenoside kuri St Paul bababazwa no kutamenya aho abo bari basangiye ikibazo biciwe mu kibuga cya Ste Famille bajugunywe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri St Paul mu Mujyi wa Kigali hari hahungiye Abatutsi benshi, muri bo abagera ku 2000 bararokoka mu gihe mu bahungiye muri kiriziya ya Ste Famille byegeranye, abagera kuri 275 bahiciwe.

Umwe mu barokokeye muri St Paul, Rutayisire Masengo Gilbert wari ufite imyaka 24 muri icyo gihe, avuga ko mu bimubabaza kugeza ubu ari uko abatutsi biciwe mu kibuga cya Ste Famille batashyinguwe.
Yagize ati “Inkotanyi zimaze kudukura muri St Paul, twamenye ko abari muri Ste Famille interahamwe ziyobowe na Jenerari Munyakazi, zagize umujinya ziragenda zibasohora muri kiriziya bose zirabica. Ikitubabaza cyane ni uko Munyakazi yarinze apfa yaranze kutubwira aho imibiri y’abo bantu bayijugunye”.
Akomeza avuga ko kuba yarabashije kurokoka na bagenzi be abikesha ingabo zari iza FPR Inkotanyi ndetse na Musenyeri Hakizimana Célestin, wari Padiri mukuru kuri St Paul muri icyo gihe, wabitangiye mu kubarinda ibitero by’interahamwe akanabashakira ibyo kurya kugeza bahavuye.

Uwari uyoboye itsinda ry’abasirikare b’Inkotanyi barokoye abari bahungiye kuri St Paul, Col Tumwine Jacob ubu wasezerewe mu ngabo, avuga ko kurokora abantu ari cyo cyari cyarabazanye ku rugamba.
Ati “Mu bo twazanye ku rugamba bakaza kwitaba Imana, ababashije gupfa bavuze batubwiye ko bapfuye bishimye nyuma y’igikorwa nk’iki cyo kurokora abantu bangana gutya, kuko bumvaga intambwe y’icyo batangiye igezweho”.
Akomeza agira inama Abanyarwanda yo kugira umutima wo kwitangira igihugu no gukunda ubuyobozi bwacyo kuko ari bwo bukigejeje aho kiri ubu.
Ati “Ubuyobozi twabanye na bwo mu ishyamba n’ubu tukiri kumwe, bwadutoje gukiza abantu, kubitangira tunyura mu masasu, ari yo mpamvu nsaba abantu gukomeza kubugirira icyizere”.

Ku itariki ya 17 Kamena 1994 ni bwo aba bantu 2000 bari muri St Paul barokowe, bakaba bazirikana cyane uyu munsi ari yo mpamvu bawuhuje no kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa kiri bube mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2016.
Ohereza igitekerezo
|
ASATISANA, ,PAPA TWEBWE IBIRYA BAREZI HANO BUGARAGA BIRATUMAZE
SHAKA,INDIRIMBOZIMANA ODIUO