Abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona (RCA Arizona) muri Amerika (USA) bakoze igitaramo cy’ubusabane mu rwego gushimangira ubumwe bwabo.
Frank Habineza wiyamamariza kuba perezida w’u Rwanda avuga ko natorwa azahindura ibyemezo biri gufatwa n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC bigamije guca caguwa.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo bakoze imyiyereko irimo imodoka n’amafarasi mu rwego rwo kwamamaza umukandida wabo, Paul Kagame.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri iki cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi avuga ko mu myaka irindwi iri imbere azita ku kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, kugira ngo igihugu kirerere ejo hazaza heza.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yihaye inshingano yo guhindura Ngoma umujyi ufite ibikorwa remezo bigezweho, kandi yiyemeza kuzakurikirana icyo kibazo we ubwe.
Nyuma yo kwerekwa filime “Miracle and the Family”, abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya "Saint André" riri i Nyamirambo batangaza ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ibyo Abanyarwanda bagezeho birimo ubumwe n’iterambere ari ntakorwaho, yihanangiriza uwo ari we wese washaka kubisenya.
Milutin Sredojević Micho, usanzwe utoza ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda ntabwo ari kumvikana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) mbere yo guhura n’ Amavubi.
Paul Kagame yatangaje ko nta shiti azatsinda amatora, ubu hakaba hasigaye kurangiza neza umugenzo uteganywa n’amategeko ngo abe perezida wa repubulika watowe n’abaturage.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.
Nyagatare ngo nibahitamo gutora Paul Kagame wa FPR Inkotanyi bazaba bihitiyemo gukomeza kugera ku byiza bamazemo imyaka, nyuma y’ubuzima babayemo bahora bihishanwa n’inyamaswa zabaga muri pariki y’Akagera.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yakiranwe impundu n’abatuye Akarere ka Kayonza, ari naho afite urugo aruhukiramo mu masaha ya nyuma y’akazi.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage bo mu Karere ka Gatsibo kwitega iterambere, ashingiye ku ho aka karere kavuye n’aho kageze mu gihe gito.
Hashize imyaka 100 Abanyarwanda babiri ba mbere bahawe ubusaseridoti bityo kwigisha ivanjiri no gutanga amasakaramentu bijya mu maboko y’abana b’u Rwanda.
Frank Habineza umukandida uri kwiyamamariza kuba perezida wa Repubulika yihanganishije abashyigikiye FPR kubera impanuka bakoze mu gitondo kuwa 22 Nyakanga 2017.
Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), isanga abanyamakuru n’abahanzi bafite ijwi rigera kure ku buryo bafasha mu kurengera umwana.
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyagatare ko guverinoma izabafasha kurwanya ikibazo cy’amazi make mu mirima, bifashishije guhunika ayo kuhiza.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, umukandida wiyamamariza kuyobora u Rwanda yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017.
Ba mutimawurugo b’i Cyendajuru mu Murenge wa Simbi, Akarere ka Huye, bakoze igitaramo cyo kwitegura umugeni bazaba bafite tariki 4 Kanama 2017.
Akon, Umuriribyi w’icyamamare w’Umunyamerika, avuga ko igihe cyose umuntu ageze mu Rwanda atungurwa n’uburyo usanga ibintu byose biri ku murongo kandi buri wese yuzuza inshingano ze.
Jack Ma, Umuherwe w’Umushinwa muri bizinesi, yemereye urubyiruko rw’Abanyafurika imishinga itatu minini, irimo amahugurwa muri sosiyete ye n’inkunga yo kuzamura bizinesi ku bafite imishiga myiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie afunzwe by’agateganyo akurikiranweho kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza.
Nyuma yo kwishyira hamwe, abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba bujuje Hoteli iri mu rwego rw’inyenyeri enye yitwa “EPIC Hotel” kuburyo yatangiye no kwakira abakiriya.
ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket yatsinze Mazambique mu irushanwa ry’Afurika ry’abatarengeje imyaka 16 bituma amahirwe yo kuza ku mwanya wa gatanu yiyongera.
World Vision, yashoje ibikorwa byayo yakoreraga mu Mirenge ya Rushaki, Mukarange na Shangasha mu karere ka Gicumbi, ikaba isize abaturage benshi bavuye mu bukene.
Laura Musanase, ukina yitwa Nikuze muri filime Nyarwanda yitwa “City Maid”, avuga ko asigaye ahura na bamwe mu bakunzi b’iyo filime bakarira kubera ibyo akina muri iyo filime.
The Ben, umuririmbyi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika (USA) avuga ko amazi yo mu bwogero (Douche) atuma agira inganzo agahita ahimba indirimbo.
Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa kane tariki ya 20 Nyakanga 2017.
Nyuma y’uko itegeko ry’ubwisungane mu kwivuza rivuguruye rigomba gusimbura iryashyizweho na Obama rizwi nka “Obama Care”, impuguke zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ziragira inama ishyaka ry’Abarepubulike riri ku butegetsi gufatira urugero k’ubwisungane mu kwivuza bwo mu Rwanda (MUSA).
Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yashimangiye ko u Rwanda ari urw’Abanyarwnda hatitawe ku idini umuntu aturukamo cyangwa umuryango nk’uko FPR yabiharaniye.
Irushanwa ry’ubwiza ryo ku rwego rw’isi ryo muri 2017 (Miss World 2017) rizabera mu Bushinwa, rizitabirwa na Banyampinga 130 baturutse hirya no hino ku isi.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangarije Abanya-Rulindo ko bamushimishije cyane, yongeraho ko uyu munsi ari umwihariko.
Karekezi Olivier, umutoza mushya wa Rayon Sports mu nshingano yahawe harimo kugeza iyo kipe mu matsinda y’imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).
Paul Kagame umukandida wa FPR, yibukije abatuye Akarere ka Rulindo amateka y’ako Karere yihariye yerekeranye n’urugamba rwo kubohora igihugu , abasaba kubakira kuri ayo mateka bagateza igihugu imbere.