Ibanga ry’Afurika riri mu mikoranire y’abakuze n’urubyiruko-Akon

Akon, Umuriribyi w’icyamamare w’Umunyamerika, avuga ko igihe cyose umuntu ageze mu Rwanda atungurwa n’uburyo usanga ibintu byose biri ku murongo kandi buri wese yuzuza inshingano ze.

Akon yasangije urubyiruko rwitabiriye Youth Conneckt Africa icyo atekereza kuri Afurika.
Akon yasangije urubyiruko rwitabiriye Youth Conneckt Africa icyo atekereza kuri Afurika.

Akon ukomoka muri Senegal, yabitangarije mu nama mpuzamahanga y’urubyiruko “Youth Connekt” yaberaga mu Rwanda kuva ku wa 19-21Nyakanga 2017 ihuriyemo urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika n’inararibonye ziturutse mu mpande zose z’isi.

Yagize ati “Iyo ndi mu Rwanda, umuntu wese mbonye mbona ibye byose biri ku murongo. Abanyarwandakazi ni abakozi cyane kandi bakora imirimo myinshi kurusha muri New York.”

Uyu muririmbyi w’igihangange ni na rwiyemezamirimo byahiriye wanashoye imari mu bihugu makumyabiri na bitanu by’Afurika. Umushinga munini azwiho cyane n’uwitwa “Akon Lighting Africa Project” wo kugeza ingufu z’amashanyarazi ku Banyafurika.

U Rwanda ruri mu bihugu cumi na bine by’Afurika, Akon ateganya gutangizamo uyu mushinga vuba, aho afite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage babarirwa mu miliyoni 600 muri Afurika, by’umwihariko mu bice by’icyaro.

Umushinga “Akon Lighting Africa” watangijwe ku mugaragaro muri Gashyantare 2014, kuri ubu ngo wamaze guhabwa inguzanyo ya miliyari 1$ na kompanyi yo mu Bushinwa yitwa China Jiangsu International Group.

Inama ya Youth Connekt Africa yibanze cyane kuri ba rwiyemezamirimo bakibyiruka, bagerageza kureba ahari amahirwe urubyiruko rwashoramo imari kuri uyu mugabane w’Afurika.
Akon yagaragaje ko yizeye ko u Rwanda ari igihugu gifite amahirwe kubera ko ngo Abanyarwandakazi ari abakozi cyane kandi bakaba bari mu nzego zose zifata ibyemezo.

Yagize ati “Iyo ugize icyo ushinga umugore agikora neza bikagirira akamaro umuryongo wose,” nyamara “Abagabo turi abanyantege, dufite ingufu ku buryo iyo hari politiki igomba gushyirwa mu bikorwa turi aba mbere bitabazwa. Ariko, iyo igihe kigeze ko ibintu bishyirwa mu bikorwa uzitabaze abagore.”

Akon ku rundi ruhande ariko, asanga urubyiruko ari imbaraga zigomba guhora zitekerezwaho. Ati “Iyo ukiri muto uratekereza ukagera n’aho utekereza ibitabaho. Bityo rero urubyiruko rukeneye kuganira n’abakuru…abasaza bafite bafite umwihariko mu kubona aho isi yerekeza. Barahabona bitewe n’ibyo baba baranyuzemo.”

Cyakora, avuga ko urubyiruko n’abakuze batari mu ihangana na gato ngo kuko “Urebye ikoranabuhanga ririho muri iki gihe ntaho wahera uvuga ko urubyiruko ntacyo ruzi. Gusa, ibanga ry’Afurika ni ubumwe usanga hagati y’abakuze n’urubyiruko.”

Iyi nama y’iminsi itatu yahuzaga urubyiruko n’amakompanyi akomeye ku rwego rw’isi akorera mu Afurika, abayobozi b’imiryango ya sosiyete sivile, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Afurika ndetse n’abarimu muri za kaminuza.

Ni inama yari igamije uko urubyiruko rwategura ahazaza harwo kandi rukarushaho kugira uruhare mu iterambere ry’Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka