Gicumbi: World Vision isize Miliyari 14 mu baturage

World Vision, yashoje ibikorwa byayo yakoreraga mu Mirenge ya Rushaki, Mukarange na Shangasha mu karere ka Gicumbi, ikaba isize abaturage benshi bavuye mu bukene.

Abarenga 200 borojwe inka
Abarenga 200 borojwe inka

Uwo muryango wari umaze imyaka 17 ukorera muri iyo mirenge ibikorwa binyuranye, harimo kwigisha abahinzi 3600 guhinga kijyambere ndetse no guhuza ubutaka, abaturage 264 borojwe inka, 600 borozwa ingurube, 1100 bahabwa ihene.

Uwo muryango usize ubumbiye abaturage mu matsinda 116, abaturage 2350 biyubakiye uturima tw’igikoni, imiryango 3214 yabonye ibiti by’imbuto ziribwa, abakorera bushake 333 bahuguwe ku mirire y’abana bari munsi y’imyaka 5.

Binyujijwe mu bukangurambaga bwakozwe n’uwo muryango, ababyeyi babyariraga kwa muganga mu mwaka wa 2001 bari kuri 50%, bariyongereye kugera kuri 99% nk’uko byagaragajwe muri raporo ya 2016.

Abarimu 280 barahuguwe, abana ibihumbi 3000 bafashijwe kwiga barangiza amashuri yisumbuye, hubatswe ibyumba by’amashuri 478, hatangwa intebe 2000, imiryango 650 yahawe ibigega by’amazi, hubakwa ibigo nderabuzima 5, n’ibindi byinshi.

Urubyiruko rwahawe amahugurwa ku ikoranabuhanga
Urubyiruko rwahawe amahugurwa ku ikoranabuhanga

Ibyo bikorwa byose uwo muryango uhamya ko byawutwaye amafaranga agera kuri Miliyoni 17 z’Amadorari y’Amerika kuko buri mwaka hakoreshwaga Miliyoni imwe, ari yo angana na Miliyari 14 na Miliyoni 270 n’ibihumbi 480 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Nkurunziza Justin, atuye mu Murenge wa Shangasha, avuga ko yorojwe inka n’ihene, ubu akaba amaze kwiyubakira inzu yo kubamo, aguramo ikibanza cy’ibihumbi 600, ubu afite n’inka ikamwa.

Nyamara ngo mbere nta kintu nta kimwe yagiraga, akavuga ko n’ubwo World Vision igiye atazigera asubira inyuma, kuko yigishijwe kwigira.

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, George Gitau, yavuze ko ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda, kuko bwagiye bubafasha muri byinshi, kugira ngo intego bari bihaye zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage zigerweho.

Ati“ndashimira ubuyobozi bw’u Rwanda uhereye kuri Nyakubwaha Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ukamanuka ukagera mu nzego zo hasi, batoje abaturage umuco wo gukora, ku buryo umuturage umwereka akantu gato, akakabyaza byinshi, byaradushimishije pe”.

Bigishijwe imyuga ubu ibafasha kwivana mu bukene
Bigishijwe imyuga ubu ibafasha kwivana mu bukene

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyaruguru, David Nkurunziza, yavuze ko ashimira cyane World Vision, ayizeza ko ibyagezweho bitazigera bisubira inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka