Habineza yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru naho Mpayimana yiyamamariza mu Karere ka Nyarugenge, Kicukiro n’aka Gasabo.
Frank Habineza yizeje abatuye i Nyaruguru kuzabubakira umuhanda wa kaburimbo
Habineza yiyamamarije mu Karere ka Nyaruguru i Kibeho. Yakiriwe n’abaturage babarirwa muri 200. Yababwiye imigabo n’imigambi ye asanzwe ageza ku baturage aho agiye kwiyamamaza hose.

Gusa ariko ab’i Nyaruguru yabasezeranije ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda, azashyira kaburimbo mu muhanda uturuka i Huye ukagera i Kibeho ugakomeza n’ahandi muri Nyaruguru.
Yababwiye kandi ko,azateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.
Yagombaga kuva muri Nyaruguru yerekeza mu Karere ka Huye kwiyamamaza ariko byarangiye atagiyeyo, avuga ko hari ‘ibibazo tekiniki afiye’ atifuje gutangaza.







Mpayimana ngo azashakira urubyiruko imirimo
Ubwo Mpayimana yiyamamarizaga muri Nyarugenge, yatangiriye mu Biryogo-Tarinyota mu Murenge wa Nyarugenge.

Yakiriwe n’abantu bagera ku 100, baje ari uko ahageze. Biganjemo abakanishi n’abacuruza ibyuma by’imodoka bagizwe n’urubyiruko.
Yabagejejeho gahunda ye irimo gushakira urubyiruko imirimo, kugabanya imisoro cyane cyane iy’ubutaka.
Yahavuye yerekeza Kicukiro-Centre aho yiyamamarije imbere y’abantu bakabakaba 200.
Nyuma y’aho yiyamamarije i Gikondo-Merez, ahari abantu bakabakaba muri 50, biganjemo abamotari.
Yahavuye ajya i Nyarugunga akomereza i Remera mu Karere ka Gasabo. Aho hose imigabo n’imigambi yasubiragamo ni imwe, yarangizaga kwiyamamaza agaha ijambo abamwakiriye bakamubaza ibibazo.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|