Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Habineza na Mpayimana bakomeje kwiyamamaza berekana imigabo n’imigambi

Yanditswe na KT Team 22-07-2017 - 19:16'  |   Ibitekerezo ( )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017.

Frank Habineza ngo azashyiraho ikigo gitanga akazi ku bize n’abatarize

Uyu mukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yiyamamarije mu Karere ka Nyamagabe n’aka Nyanza.

Frank Habineza ubwo yiyamamariza i Nyamagabe
Frank Habineza ubwo yiyamamariza i Nyamagabe

Muri Nyamagabe yiyamamarije mu murenge wa Gasaka. Yakiriwe n’abaturage bakabaka mu 1000.

Yabwiye abaturage ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azavugurura ubuhinzi ku buryo buri wese azajya ahinga icyo ashaka kandi hashyirweho umuntu ushinzwe ubuhinzi ku rwego rw’akagari.

Yakomeje avuga ko itangazamakuru ryigenga azarivugurura kurushaho kandi ashyireho n’ikigega gifasha ibinyamakuru byandika byigenga ( Rwanda Media Development Fund).

Habineza ngo natorwa azafasha urubyiruko kurwanya ubushomeri. Ahamya ko azashyiraho ikigo cy’igihugu gitanga akazi ku bize n’abatarize.

Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Nyanza
Frank Habineza ubwo yiyamamarizaga i Nyanza

Yavuye muri Nyamagabe akomereza ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyanza. Yakiriwe n’abaturage 250, ababwira ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azateza imbere ubuhinzi kandi akageza n’amazi meza ku batayafite.

Yakomeje avuga ko izo gahunda zose afite azazishyira mu bikorwa guhera mu kwezi kwa cyenda 2017.

Mpayimana ngo azemera ibizava mu matora

Mpayimana yiyamamarije mu Karere ka Kamonyi na Nyarugenge. Yabanje kwiyamamariza muri Kamomyi mu mirenge wa Musambira na Rukoma. Ugereranije abantu bitabiriye aho hombi, babarirwa mu 150.

Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Kamonyi
Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Kamonyi

Yabwiye abaturage ko naramuka atorewe kuyobora u Rwanda azavugurura ubukungu bw’igihugu bugashingira ku rugo. Ahamya ko urugo rugomba kubaho rukagira ikirurengera ibyo bikaba inshingano z’igihugu.

Yavuze kandi ko, azashyiraho ikigo gifasha abaturage kwihangira imirimo. Ku rwego rw’imirenge ngo hazabaho serivisi ishinzwe gushakira abantu imirimo.

Yavuye muri Kamonyi ahita ajya kwiyamamariza muri Karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara. Yakiriwe n’abaturage babarirwa mu 100.

Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Nyarugenge
Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Nyarugenge

Uyu mukandida wigenga yatangaje ko azemera ibizava mu matora, kandi ngo nta pfunwe atewe n’abantu bake bitabira kwiyamamaza kwe.

Agira ati "Nta pfunwe binteye, icy’ingenzi ni uko abantu bumva imigambi ya buri wese wiyamamaza, jye niyamamarije mu duce twinshi turenga 70, kugira ngo ubyumvise wese agende abibwire abandi. Naje jyenyine ngera ku kibuga cy’indege jyenyine, none reba abantu turi kumwe hano.

Nta mpungenge mfite (zo gutsindwa amatora); kuza kw’abantu bake biterwa n’ingamba nafashe zo kujya mu baturage."

Akomeza avuga ko uburyo amatora arimo gutegurwa ngo biha icyubahiro buri wese. Ku buryo ngo uzatsinda amatora wese azabyakira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.